Abana bakoreshejwe umutambagiro bambaye ubusa, basaba Imana ko yabaha imvura
Abakobwa bakiri bato mu gihugu cy’u Buhinde, bakoreshejwe urugendo bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba imvura.
Ibi byabereye mu gace ka Bundelkhand mu Ntara ya Madya Pradesh, kamaze igihe kibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryacanye igihe kirekire.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye video zigaragaza abana bato b’abakobwa, batambuka bambaye ubusa, bafite ibibando biboheyeho ibikeri ku rutugu. Abo bana babarirwa mu kigero cy’imyaka 5, bari baherekejwe n’abagore bagendaga baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Abatuye muri aka gace, bemera ko uyu muhango ushimisha Imana cyane, maze na yo ikabaha imvura.
Imiryango irengera uburenganzira bw’abana mu Buhinde yabwiye ubutegetsi bw’iki gihugu ko uwo muhango ufatwa nko kubangamira uburenganzira bw’abana, naho igipolisi cya Madhya Pradesh kikavuga ko cyatangiye iperereza ryo kumenya neza ikigamijwe, n’ubwo nta wigeze atanga ikirego cy’uko abana bahohotewe. Igipolisi kikavuga ko hari ingamba zizafatwa, mu gihe kizasanga hari abana bahatiwe kugenda bambaye ubusa mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Damoh witwa Krishna Chaitanya, avuga bagiye gusobanurira abaturage ko iyo mihango ntacyo imaze, ko atari byo bizatuma imvura igwa.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko imihango nk’iyi igaragaza ko abaturage bamaze kwiheba, bagashaka ibibarangaza, ku buryo babona ko nta kindi bakora ku kibazo cy’inzara bafite.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ntaho bitaniye n’abajya gusengera ku musozi wa Kanyarira bibwira ko aribwo Imana ibumva.Cyangwa abajya I Maka,i Kibeho,etc...Icyo Imana ishaka,ni umutima uyumvira.Nibwo yumva amasengesho yawe.Iyo ukora ibyo itubuza,ngo amasengesho yawe aba ari imfabusa.