Haracyakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.

Perezida Kagame avuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage
Perezida Kagame avuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2021- 2022, umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ubumenyi n’ubushobozi by’abakora mu bucamanza bikomeje kwiyongera byatumye barushaho kunoza umurimo wabo, ariko kandi ngo n’ubwo iyo ntambwe ishimishije imaze guterwa, haracyakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.

Yagize ati “Haracyakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, muri byo nagira ngo aha tuvuge nk’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda birushaho kwiyongera ariko na byo bifite uburyo bishobora kurwanywa, nagira ngo rero dufatanye iyo ntambara yo kubirwanya. Leta ishishikariza abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telefone zigendanwa, ni ngombwa rero ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda, abadafite ubumenyi buhagije mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo, tugomba kubibarinda byanze bikunze”.

Perezida Kagame anavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane gufata ku ngufu abagore n’abana bato, nabyo birimo kwiyongera.

Ati “Gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana bato, no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri bakiri bato biriyongera, hari aho byiyongera bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya ubwo ngira ngo nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanuka, ingamba, ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka, iyo uri aho, ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe bisa nk’aho ari ibintu byemewe ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tugashiramo ingufu tukabona ko bigabanutse byanze bikunze”.

Umukuru w’igihugu avuga ko abakora ibyo byaha, ababafasha n’ababahishira badakwiye kwihanganirwa.

Ati “Abakora ibyo byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora gufasha kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira”.

Mu bindi bigomba kwitabwaho umukuru w’igihugu avuga ko hagomba kurebwa uburyo hagabanywa imanza z’ibirarane kuko umubare usa nk’aho ukiri munini, kandi ko abantu bagana inkiko bizeye ko abacamana babatega amatwi bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe nkuko amategeko abiteganya.

Ati “Ariko turacyumva ko hamwe na hamwe n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana na bo hakiri ugutega ibiganza kugira ngo hagire icyo babashyira mu ntoki, iyo n’imikorere na yo mibi, iyo n’imikorere na yo mibi, tubivuze kenshi, bimaze igihe na byo byari bikwiye kurandurwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka