Libya: Al-Saadi Gadhafi, umuhungu wa Muammar Gadhafi yafunguwe nyuma y’imyaka 7

Ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, Abayobozi ba Libya bafunguye umwe mu bahungu ba Muammar Gadhafi nyuma y’imyaka irindwi (7) afungiye muri gereza yo mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli.

Al-Saadi Gadhafi
Al-Saadi Gadhafi

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021, ni bwo Minisitiri w’intebe washyizweho muri icyo gihugu, Abdul Hamid Dbeibah, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Al-Saadi Gadhafi yafunguwe hakurikijwe umwanzuro w’urukiko.

Mohamed Hamouda, Umuvugizi wa Guverinoma y’inzibacyuho yavuze ko uwo muhungu wa Gadhafi yasohotse muri gereza y’i Tripoli ya ’al-hadaba, aho abenshi mu bari mu butegetsi bwa Gadhafi bafungiye, batereje gucirwa imanza ku byaha baregwa bifite aho bihuriye n’inkubiri yo mu 2011 yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Gadhafi bwari bumaze igihe kirekire, ari na yo yaguyemo.

Hamouda ntiyigeze asobanura uburyo uwo muhungu wa Gadhafi yafunguwemo, ariko itangazamukuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko nyuma yo gufungurwa, al-Saadi Gadhafi yahise akora urugendo muri Turquie, nk’uko byatangajwe na al-Marbad News Website.

Abinyujije kuri Twitter Dbeibah yagize ati "Ntidushobora gutera imbere hatabayeho ubwiyunge".

Guverinoma ya Dbeibah yari yahawe inshingano zo kuyobora icyo gihugu kugeza kigeze mu matora mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Al-Saadi Gadhafi yagarutse muri Libya mu 2014, yoherejwe n’igihugu cya Niger yari yahungiyemo we n’abandi bagenzi be, nyuma bananirwa kubahiriza amabwiriza bari bahawe kugira ngo bagume muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka