Diamond yashyize hanze indirimbo ishobora guca akandi gahigo

Indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz imaze iminsi ibiri isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri kuri YouTube, na yo ishobora kuza mu ndirimbo zakoze agashya ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.

Uyu muhanzi umaze kwandika izina muri Afurika ndetse no ku isi yose yari aherutse gusohora indirimbo yakoranye na Koffi Olomide ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 80.

Iyi ndirimbo ijya gusohoka, Diamond yasohoye amafoto ari kumwe n’umukobwa w’uruhu rwera ku mbuga nkoranyambaga abantu bacika ururondogoro bemeza ko ari umukunzi we mushya.

Gusa byaje kugaragara ko uyu mukobwa ari we bakoranye iyi ndirimbo Naanzaje, indirimbo yerekana ikimero gitangaje cy’uyu mukobwa uri mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana umukunzi mushya wa Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana n’umuhanzi akaba n’umunyamakurukazi, Tanasha Donna.

Mu minsi yashize Diamond yagaragaye yasohokanye na Zari Hassan babyaranye abana 2 ndetse birasakuza ko baba bari mu rukundo, kugeza magingo aya Diamond ntaratangaza ku mugaragaro uwo bari mu rukundo muri iyi minsi.

Reba indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka