Amikoro make mu bituma Abanyarwanda batitabira cyane ubukerarugendo

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.

Imparage ni zimwe mu nyamaswa abasuye pariki y'Akagera badashobora kuvayo batabonye
Imparage ni zimwe mu nyamaswa abasuye pariki y’Akagera badashobora kuvayo batabonye

Abaganiriye na Kigali Today bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko ibikorwa by’ubukerarugendo babikunda kandi bifuza kugera ahantu hari ibyiza nyaburanga, ariko ngo akenshi usanga bihenze akaba ari yo mpamvu bahitamo kuvuga ko ari iby’abanyamahanga.

Muteteri Doreen wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko usanga ibikorwa by’ubukerarungendo bihenze bigatuma bumva ko ari iby’abafite ubushobozi.

Ati “Ntakubeshye kujyayo byamfasha, kubireba byananshimisha ariko hari ubwo utekereza imibare ikaba myinshi ukavuga uti amafaranga yo kureba ingagi, ugahita uyabaramo ibindi ukabona ntabwo byakunda. Gusa si ukuvuga ko umuntu atajya kubireba kubera ko atabikunze ariko nkubwije ukuri nkanjye sinabishobora”.

Ndayambaje Emmanuel wo mu Karere ka Nyarugenge, n’ubwo urebesheje ijisho ubona ko nta kibazo cy’amikoro afite ariko avuga ko we yumva ibintu byo gusura ahantu nyaburanga atabishobora kuko bihenze.

Ati “Ubu icyo ndangamiyeho n’icyanteza imbere nta kindi, gusura ahantu nyaburanga birahenze ku buryo ntabyigondera”.

Mutabaruka Moses, umuyobozi wa Kalisimbi Safaris, avuga ko na bo bamenye ko kuba Abanyarwanda batitabira ibikorwa by’ubukerarugendo babiterwa no kutagira amikoro ahagije, ariko ngo bafite uburyo babashyiriyeho bushobora kubafasha.

Ati “Twavuganye nabo batubwira ko bihenze, ariko twazanye uburyo abantu bashobora kwishyira hamwe bakaba basangira ikiguzi cy’ubwo bukerarugendo, kuko twabonye ko babikunze ariko ugasanga amikoro yabaye ikibazo. Twabakoreye icyo bita ‘group tour’, aho abantu basangira ikiguzi cy’urugendo tukabatwarira hamwe, turabona bitanga umusaruro abantu benshi barimo kutwandikira batubwira ko babyishimiye”.

Iyi gahunda yiswe ‘Domestic Tour’ ngo igiye kumara amezi abiri itangiye, aho abantu batemberezwa muri parike y’Akagera ndetse no muri Nyungwe ku kiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 49 akubiyemo ikiguzi cya byose bisabwa muri urwo rugendo.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), mu ishami ryabo rishinzwe ubukerarugendo, bavuga ko mu gihe bakomeje gushishikariza abanyamahanga kuza gusura ibyiza by’ u Rwanda, imbaraga nyinshi zinashyirwa mu Banyarwanda n’abarutuye.

Mu mwaka wa 2016 hatangiye ubukangurambaga bwimbitse binyuze muri gahunda ya Tembera u Rwanda, yaje gutanga umusaruro kuko mu myaka itatu itangijwe 66% by’abasuye ibyiza bitatse u Rwanda bari Abanyarwanda n’abarutuye basuye cyane Parike y’Akagera.

Intare na zo ziraboneka muri parike y'Akagera
Intare na zo ziraboneka muri parike y’Akagera

RDB kandi ivuga ko ikomeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bakomeze korohereza Abanyarwanda bashaka gukora ubukerarugendo, byatumye umubare uzamuka cyane muri bino bihe bya Covid-19, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro bashyiriweho ku bashaka gusura parike y’Ibirunga basabwa kwishyura gusa amadorari 200 ugereranyije na 1500 Abanyamahanga bishyura.

Ubukerarugendo bwakozwe n’abatuye imbere mu gihugu bwageze kuri 78% muri 2020, mu gihe guhera muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2021 bwageze kuri 87%.

Ubwo bukerarugendo bwakozwe n’abatuye imbere mu gihugu bangana na 8.170 basuye parike z’igihugu, bukaba bwarinjije Amadorari ya America 295.639.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka