Mu mwaka umwe RIB yakiriye ibirego bisaga 300 by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’umwaka rwakiriye ibirego bisaga 300 by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone, byakozwe n’abagabo n’abagore.

Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera
Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera

Ibirego by’ibyaha RIB yakiriye uko ari 303 byakozwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, birimo abakekwa 389, hakaba harimo abagabo 328 n’abagore 61.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibi byaha bikorwa hakoreshejwe amayeri aho batwara amafaranga y’umuntu kuri telefone bamushutse hari ibyo bamubwiye ngo agende akora bikarangira bamutwariye amafaranga, ari ho ahera asaba Abanyarwanda kugira amakenga.

Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira amakenga kuko ibi bibaye uyu munsi buri muntu wese igihe yagize amakenga agakurikiza ibyo tumubwira akirinda abo bose bamuca mu matwi bamushuka bashingiye ku marangamutima ibi byaha bizacika, bakirinda umuntu wese uza abahamagara ababwira ngo nkoherereje amafaranga, akamwoherereza messages zitari zo undi na we agahita ajya muri mobile money agahita yohereza amafaranga koko ngo arimo kuyamusubiza, ubwo ni uburyo bumwe abantu bagomba kwirinda”.

Umukozi wa MTN, Kagabo George, avuga ko batangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu buzamara igihe cy’icyumweru, ubwo bukangurambaga bukazibanda ku kumenyekanisha amayeri akoreshwa cyane mu bushukanyi bukorerwa kuri telefone.

Ati “Nta bundi bwenge buhanitse aba bajura bakoresha, kuko uburyo bwa mobile money bufite umutekano mu by’ukuri, uburyo amafaranga ava kuri telefone yawe ni wowe ubwawe ubyigiriramo uruhare cyangwa se umuntu akamenya umubare wawe w’ibanga bityo rero iyo urebye amayeri akoreshwa cyane ni uko aguhamagara akakubwira ko ari umukozi wa MTN akakubwira ko konti yawe ya mobile money yafunzwe kubera ikibazo runaka ariko kugira ngo ifungurwe nakubwira kode runaka kugira ngo ifunguke abo bajura mu by’ukuri bajyana n’amarangamutima y’umukiriya urimo gukoresha mobile money”.

Abaturage barasabwa kwirinda umuntu wese ubahamagara ababwira ko akora muri MTN akababwira imibare bashyira muri telefone yabo cyangwa akabasaba amafaranga kugira ngo bakorerwe serivise runaka.

Ikindi ni uko mbere yo kugira icyo bakora bagomba kubanza gushishoza byaba na ngombwa bagahamagara RIB kuri nimero yayo itishyurwa ari yo 166 cyangwa bakegera sitasiyo ya RIB ibegereye bakagisha inama mbere yo kugira icyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka