Abiga muri Kaminuza ya Kigali bibukijwe ko batagomba kwiga bategereje kuzahabwa akazi

Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), mu mpanuro yahaye abanyashuri biga muri iyo Kaminuza ishami ryayo rya Musanze, yasabye abanyeshuri kwiga baharanira kugira ubumenyi buhagije buzabafasha kwihangira umurimo, abibutsa ko badakwiye kwiga bategereje ko hari uzabaha akazi.

Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw'abo bayobozi muri UoK ishami rya Musanze bafata ifoto y'urwibutso
Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw’abo bayobozi muri UoK ishami rya Musanze bafata ifoto y’urwibutso

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 muri iyo Kamunuza mu ishami ryayo rya Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nzeri 2021, aho yatanze ikiganiro cyamaze isaha atanga impanuro z’uburyo abanyeshuri bakwiye kwitwara mu gihe bakiri ku ntebe yishuri, mu gutegura ejo habo heza mu gihe bazaba barangije kwiga.

Uwo muyobozi yibukije abanyeshuri ko bagomba gukoresha neza igihe cyabo, ati “Umunyeshuri usoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akwiye kuba akuze mu mutwe azi icyo ashaka. Ashobora kwihangira umurimo, ntimutegereze ko hari umuntu uzabahangira umurimo nimurangiza amashuri, mugomba kuba ibisubizo muri sosiyete mukemura ibibazo by’ubushomeri”.

Yabasabye gukora cyane birinda kurangara ati “Abanyeshuri mugomba kwiga mushyize umutima ku masomo, kwiga ntabwo ari ukwishimisha ahubwo hagomba kubamo ukwihangana mukagira ibyo mwigomwa, ni bwo muzagirira isi akamaro”.

Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye
Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye

Umuyobozi Mukuru w’iyo Kaminuza, Prof Dr Tombola Gustave, yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 hari ibyo cyadindije, bitagize ingaruka nyinshi ku mikorere ya Kaminuza ya Kigali, aho yari yariteguye bihagije uburyo bujyanye no kwigisha hakoreshejwe uburyo bwa “Iyakure”.

Agira ati “Iki cyorezo cyatunguye isi yose, ariko Kaminuza ya Kigali yari yariteguye ireba kure, hari uburyo bwo kwigisha dukoresheje iyakure, icyorezo rero kije Leta iravuga iti abantu bakwiye guhagarika kwigisha imbonankubone, twe twakomeje kwigisha dukoresheje iyakure, ntabwo twigeze duhagarika. Ubwo rero murumva ko twiteguye, icyifuzo cyacu ni uko iki cyorezo cyarangira kikagenda nk’uko Leta ikomeje kugihashya, ariko gihari cyangwa kidahari, twe turiteguye nta kibazo”.

Abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza mu ishami ryayo rya Musanze baganiriye na Kigali Today, baremeza ko impanuro bahawe zirabafasha mu myigire yabo, baharanira gutegura ijo hazaza habo mu gihe bazaba basoje amasomo.

Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n'abanyeshuri
Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n’abanyeshuri

Nshizirungu Damascène wiga mu ishami rya ‘Finance’ mu mwaka wa gatatu, yagize ati “Impanuro baduhaye twazumvise kandi ni nziza, badusabye gushyira umutima ku masomo, badusaba kwita ku gihe cyacu tugikoresha neza. Tugiye kuzubahiriza dutegura ubuzima bwacu buri imbere, kandi duharanira guteza imbere igihugu cyacu”.

Uwo munyeshuri yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, aho ikomeje kubigisha ibaha ubushobozi buzabafasha kwihangira imirimo, bakaba ngo biteguye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri buri hanze aha.

Ati “Kaminuza yacu iyo itwigisha, ntidutoza gusa kuzashaka akazi, ahubwo itwigisha uburyo tuzagahanga, twiteguye kwihangira akazi aho kugashaka, dore ko Leta yashyizeho ikigega cya BDF gifasha abafite imishinga ijyanye no guhanga umurimo”.

Bugingo Alice Linz, ati “Uru ruzinduko rw’abayobozi ba Kaminuza naruhaye agaciro gakomeye, kuko rwanyigishije bwinshi, rwanyigishije gukora cyane, rwanyigishije kurushaho kwiga nshyizeho umwete, kuko ejo hanjye hazaza ni njye ugomba kuhategura. Mu mpanuro bagiye baduha harimo gukora cyane no kwiga tudacika intege, byampaye ishema binyibutsa uburyo ngomba kwifata mu gihe nkiri ku ntebe y’ishuri”.

Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w'icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali
Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali

Yongeye ati “Ndi hafi kurangiza amashuri, ariko nta bwoba mfite bw’ubushomeri, mu masomo duhabwa badutoza kwihangira imirimo, ndiyizeye kandi rwose imbere hanjye ni heza, abaje gutangira mu mwaka wa mbere nabagira inama yo kwiga batikoresheje, birinda kurangara”.

Prof Dr Tombola, yijeje abanyeshuri bashya serivisi nziza, ati “Ubu turimo kwandika abanyeshuri bashya, ni baze icyo tubijeje ni serivisi nziza, ntabwo bazigera babona ko bahisemo nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka