NYIRINGANZO: Umuhanzi Bizimana Loti, umwe mu ntiti zo hambere mu Rwanda

Umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nitwa Patoro”, ni umwe mu Banyarwanda bake babonye impamyabumenyi ya kaminuza mbere ya za 80 ariko hanze y’u Rwanda kuko yayiboneye i Burundi mu 1976.

Bizimana Loti n'umugore we n'abana babo bane bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Bizimana Loti n’umugore we n’abana babo bane bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Umuvandimwe wa nyakwigendera Loti, Prof Malonga Pacifique, avuga ko yubaha cyane umuvandimwe we kuko ngo yari umuntu ntagereranywa mu bice byose by’ubuzima, byagera mu muco akaba indashyikirwa.

Prof Malonga ati: “Loti nta bukene yigeze agira, nta butiku yigeze agira, nta butiriganya yigeze agira, yize neza ndetse yari n’umuhanga. Ibaze nawe umuntu wari wararangije kaminuza mu 1976!”

Malonga Pacifique uvukana na Bizimana Loti
Malonga Pacifique uvukana na Bizimana Loti

Bizimana Loti yakoze imirimo itandukanye mu Burundi no mu Rwanda, ariko akabifatanya n’ubuhanzi kuko yabikundaga cyane n’ubwo atabikoraga nk’umwuga umutunze. Indirimbo ze zamenyekanye cyane kuri radiyo ni nka Nsigaye ndi umuzungu (Patoro), Cyabitama, Iby’iwacu, Nta munoza n’izindi.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri telefone na Bisangwa Nganji Benjamin kuri KT Radio, Prof Malonga aratuganirira birambuye ku mateka y’umuvandimwe we, wishwe ndetse n’abo mu muryango we wose bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Genocide yadutwaye abacu ntizongere ukundi mu Rwanda rwacu.Abahanzi bacu bazize Genocide Imana ibakire mubayo.

KARANGWA Evariste yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Amateka ni meza cyane . Uyu mugabo yari umuhanga cyane. Kdi jenocide ntikazongere ukundi . Yishe abahanga benshi. Imana ibakire mubayo.

angelique yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka