Iserukiramuco Ubumuntu rirashimirwa uruhare rigira mu kubaka amahoro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhanzi burenze kuba imyidagaduro gusa, ahubwo ko ari igikoresho gikomeye gifasha abantu gukira ibikomere, kwimakaza kwiyumvanamo, ndetse no kubaka ahazaza buri wese ahuriyeho n’undi.

Yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubuhanzi "Ubumuntu Arts Festival 2026", wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yasobanuye ko binyuze mu buhanzi, abantu babasha gusangira amateka n’amarangamutima, bigafasha mu gusana imitima no kongera kubaka icyizere mu mibanire yabo.

Sandrine Umutoni, yashimye iri serukiramuco ku ruhare rikomeje kugira mu kugaragaza imbaraga z’ubuhanzi mu kubungabunga amateka, guteza imbere ibiganiro byubaka, no gushimangira amahoro.

Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi rya Ubumuntu Arts Festival ryaberaga i Kigali kuva ku wa 13-19 Nyakanga 2026, ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Embracing Time: Holding On. Holding Together."

Yanashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umuco n’inganda zishingiye ku buhanzi, kuko bifasha mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko, gukomeza kubaka indangagaciro z’Igihugu, no kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi yose.

Minisitiri Umutoni yashimiye kandi uburyo iri serukiramuco rikomeje gushyigikira impano z’abahanzi bakizamuka, anashimira abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo, abafatanyabikorwa n’abaterankunga bagize uruhare mu gutuma Ubumuntu Arts Festival 2026 iba igikorwa cy’indashyikirwa cyizihiza ubumuntu abantu basangiye.

Ubumuntu Arts Festival yatangijwe mu 2015 na Hope Azeda, imaze kuba kimwe mu bikorwa by’umuco bikomeye mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, aho buri mwaka iba nyuma y’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka