Ba DASSO bakebuwe bibutswa inshingano

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje ibiganiro n’urwego rwa DASSO, mu rwego rwo kurwibutsa inshingano rushinzwe no kurushaho kuzinoza, batanga serivise nziza ku baturage aho kubahutaza.

Ni mu nama yabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri 2021, ihuza abahagarariye urwo rwego mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yitwabirwa kandi n’umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’igihugu ACP Sam Rumanzi.

Mu mpanuro za Guverineri Nyirarugero Dancille, yagarutse ku mikorere ya Dasso arayishima ariko asaba kurushaho kunoza imikorere, bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guha abaturage serivise inoze.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Agira ati “Mu nama twakoranye na Dasso tariki 06 Nzeri 2021, yari igamije kongera kureba no kubibutsa inshingano zabo, cyane cyane bakibuka ko inshingano bafite zo gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze bazikora neza, badahohoteye umuturage cyangwa se ngo bahohoterwe”.

Abenshi mu baturage bagaragaje akamaro gakomeye k’urwego rwa Dasso, aho bemeza ko kuva urwo rwego rugiyeho rwabagiriye akamaro gakomeye, mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza yabo.

Uwitwa Keza Bonheur yagize ati “Ese ubu Dasso iyo batabaho, twari guhangana na COVID-19 tukaba turi kuri iki kigero? gusa ntawashidikanya ko hari abantu badakunda ibyiza ariko mu by’ukuri DASSO barakoze cyane cyane muri iyi COVID-19”.

Jean Claude Twagirayezu ati “Njye mbona Dasso badahari ibikorwa byinshi mu nzego z’ibanze byadindira, Dasso bravo bakomeze babongere ubumenyi.”
Naho uwitwa JMV ati “Turashimira abayobozi bashyizeho aba Dasso, naho abavuga ngo ntirukora neza ntabyo bazi, kuko ikitugaragarira twe abaturage, ni uko bakora inshingano zabo bakanakora n’iz’abandi, ahubwo iyo Dasso batabaho mbona abakozi bamwe baba barirukanywe kuko bagizwe na Dasso”.

Kayigamba Callixte ati “Turashimira Leta yashyizeho uru rwego rwa Dasso, kuko ruradufasha cyane”.

Naho Maniraguha Emmanuel ati “Kuba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru bakomeje kuba hafi urwego rwa Dasso ikorera muri iyo Ntara, bizabafasha kuzuza inshingano zabo no guharanira ko umuturage aba ku isonga”.

Naho uwitwa Jean de la Croix, agira ati “Rwose turashimira uru rwego rwa Dasso imikorere yarwo, mukomereze aho turabashyigikiye rwose turashimira ubuyobozi bwabashyizeho natwe turi kumwe”.

Mu 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), nibwo yafashe icyemezo cyo gukuraho icyitwaga Local Defence, uru rwego irusimbuza urwego rwa Dasso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Aba DASSO ntimucike intege kuko ibyo mukora biragaragarape iyo mutabaho amavunja,amazu ameze nka nyakatsi,ubwiherero no kurarana n’amatungo ntibyari kuzarabgira.ahagoye hose DASSO niwe bogereza POLICE yo yabaye iyo mumuhanda gusa .ababavuga nabi ni babanyamabi mwabujije gukora ibyangwa na Leta.buriya ubajije aba chofer nibwo wamenya na POLICE

Victory yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Aba DASSO ntimucike intege kuko ibyo mukora biragaragarape iyo mutabaho amavunja,amazu ameze nka nyakatsi,ubwiherero no kurarana n’amatungo ntibyari kuzarabgira.ahagoye hose DASSO niwe bogereza POLICE yo yabaye iyo mumuhanda gusa .ababavuga nabi ni babanyamabi mwabujije gukora ibyangwa na Leta.buriya ubajije aba chofer n’abamotari nibwo wamenya ko naba POLICE batari shyashya
DASSO bazabongerere igihe cyo mukazi apana contract 5years

Victory yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

All Dear, Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho DASSO cyane kuko bakora akazi neza ahubwo ko baborohereza bakabashakira moto izaza ibatwara ahari ngombwa(mu kubafasha) kubera bitanga mu kazi buri munsi ,murakoze !

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

njyewe ba DASSO nukuri ndabashinira cyane ubwitange bagira ibibazo badukemurira nibyinshi ntibacibwe intege na ba Safari ntawe udakosa gusa na Leta ibiteho ige ibaha ubufashape nko koroherezwa muma Bank

Victory yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

DASSO barakora ariko inshingano bafite zo gukumira ibyaha namakosa ntizoroshye kuko kamere ya muntu ntikunda umuntu uyikumira gukora nabi, niyo mpamvu hari abatabavuga neza. Nk’urugero, Rwose ubu hagiyeho nkamabwiriza abuza abantu Kwambara agapfukamunwa, abayobozi batangira nguhangana n’abantu banze kukambura.
DASSO babangamiye inkozi zibibi nyinshi. Murakoze

Igiraneza yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Uyu mutwe uramutse winjiramo abantu bize bafite nibura diplôme des humanités ibi byashira kuko baba bafite un niveau de moralité très cultivé...ikindi kandi bakabanza kwigishwa amasomo mubijyanye na sécurité n.amahoro...ikindi bagahembwa neza ok ntakazi kubuntu ibindi ni ugutokora ifuku sumvize ko dasso ari ifuku...ni umugani nyarwanda

Luc yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Muri rusange, Urwego rwa DASSO rwose rukora neza gusa ntabwo babura abateshuka mu nshingano
Bagerageza gukora nubwo ubona harimo abatagira uburyo bwo kugenda (transport means), maze iminsi mbona mu bitangazamakuru byihutira kwandika inkuru z’abahohoteye umuturage ariko uzasanga ibyiza bakora byo gufasha abatishoboye, abasembera babubakira amacumbi, kuboroza amatungo arimo inka, inkoko n’ayandi,....
Urebye neza mu byo ibinyamakuru byandika n’inkuru nke wabona zivuga ngo DASSO yafashije abaturage kuzamura imibereho n’ibindi byiza bakora.

Murakoze.

Nzaramyimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Jye ndabona Dasso baraje bakenewe cyane kuko bafasha abaturage ndetse ninzego z’inzego z’ibanze,ahubwo ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Gusa bayobozi mumfashe ba Dasso kubona nibura moto zajya zibafasha kugera k’umuturage maze boroherezwe kugenda n’amaguru.

MANIRABONA yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Nukuri turashimira urwego rwa DASSO kuko bakora neza kurusha izindi nzego z’umutekano mukugera K’UMUTURAGE kugihe kuko batabara aho rukomeye cyane bahagera mbere Kandi ikibazo cyose baragikemura kbs courage bakomereze aho DASSO irimungamba neza

ukundimana philippe yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Nukri njyewe ndashimira uru rwego Dasso kuko mu bushobozi bwabo barakora pe kuko inshuro nyinshi niwe muyobozi ushobora kugezaho ikibazo akagikurikirana kigakemuka byaba na ngombwa ko akugeraho akugeraho atitaye ko nta kinyabiziga kuko tujya tubabona banaza n’amaguru rwose bravo bakomerezaho

Emmanuel Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ndashimira aba DASSO cyane kuko bankuye mugusembera banyubakira inzu nziza cyane Imana ibahe umugisha.

Kayifa yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka