Inzobere z’abaganga zabashije kubaga impanga zavutse zifatanye imitwe

Abana b’umwaka umwe b’impanga bwa mbere kuva bavuka bafashijwe kurebana amaso ku maso, nyuma yo kubagwa, kuko bavutse umwe afatanye n’undi ahagana inyuma ku mitwe yabo, ku buryo batabashaga kurebana, bikaba byarabereye muri Israel kandi bigenda neza.

Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa
Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa

Ni igikorwa cyamaze amasaha 12 gikorewe mu kigo cy’ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba mu cyumweru gishize, bikavugwa ko cyatwaye amezi menshi yo gutegura uburyo bazabaga abo bana b’impanga z’abakobwa, kuko imitwe yabo yari ifatanye. Ni igikorwa cyakozwe n’impuguke nyinshi zo muri Israel ndetse n’izaturutse mu mahanga.

Abo bana b’abakobwa batatangajwe amazina yabo, biravugwa ko ubu bameze neza, barimo guhumeka neza, konka no kurya nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Soroka bishinzwe kubaga ari na ho hanabagiwe abo bana, Eldad Silberstein, yahamije aya makuru avuga ko bahumeka kandi barimo kurya neza, ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru bya Israel.

Ikinyamakuru BBC kivuga ko ari ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki, kibaye neza kuko cyageragejwe imyaka igera kuri 20 ku isi yose ariko bikanga.

Abo bana bavutse muri kanama 2020, byitezwe ko bazabaho neza kandi mu buzima nk’ubusanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka