Ibihugu bitandukanye byashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia

Nyuma y’urupfu rwa Kenneth Kaunda witabye Imana tariki 17 Kamena 2021, afite imyaka 97 y’amavuko, igihugu cye cya Zambia cyashyizeho icyunamao cy’iminsi makumyabiri n’umwe (21) mu rwego rwo kuzirikana uwo mukambwe ufatwa nk’intwari mu kurwanya ubukoloni muri Afurika.

Kenneth Kaunda
Kenneth Kaunda

Hari kanadi ibihugu bitandukanye byashyizeho iminsi y’icyunamo kubera icyubahiro bahaga Nyakwigendera Kenneth Kaunda. Muri ibyo bihugu harimo Afurika y’Epfo, Namibia, Botswana, Angola, Mozambique, Zimbabwe, Tanzania.

Nk’uko byagiye bitangazwa n’Abaperezida b’ibyo bihugu, Afurika y’Epfo yashyizeho icyunamo cy’iminsi icumi(10), mu gihe Botswana, Namibia na Tanzania bo bashyizeho icyunamo cy’iminsi irindwi(7).

Abayobozi batandukanye bagize icyo bavuga kuri Nyakwigendera Kaunda nyuma y’urupfu rwe, bagaragaza uko bamufataga. Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko Kenneth Kaunda amufata nk’uwaharaniye ubwigenge bwa Afurika.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagize ati “ Kaunda tumufata nk’umuntu wazanye ubwigenge n’ubumwe bwa Afurika”.

Ati “Mu gihe yari Perezida, Zambia yatanze ubuhungiro, itanga ubufasha butandukanye ku barwaniraga ubwigenge bikaba ngombwa ko bahunga ibihugu byabo byababyaye. Yifatanyije na Afurika y’Epfo mu gihe twari dukeneye cyane ubwigenge. Tuzishyura iryo deni ry’ubugwaneza.”

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda , abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Umuhati wa Kaunda mu Kwibohora kwa Afurika ntuzibagirana. Imiyoborere ye ku mugabane wa Afurika n’umurage wo gukunda Afurika bizahoraho no ku bazavuka mu bihe bizaza.”

Mu gihe yari mu kiruhuko cy’izabukuru, Kaunda yabaye umwe mu bantu bakomeye ku mugabane wa Afurika, ugira urahare mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, nyuma y’uko iyo ndwara yari imaze kwica umwe mu bahungu be.

Winnie Byanyima uhagarariye UNAIDS yagize ati “Yari umunyamurava, agakora abikunze kandi atarambirwa mu guhangana n’akato n’ivangura rikorerwa abafite Virusi itera SIDA”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka