Ruhango: Bahawe imbangukiragutabara ariko basabwa no kwirinda indwara

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abaturage gukomeza kwirinda indwara zishobora kwirindwa mu gihe hakomeje kongerwa imodoka zitwara abarwayi (Imbangukiragutabara).

Bitangajwe mu gihe Akarere kesheje umuhigo wo kugura Imbangukiragutabara kari kahize uyu mwaka w’ingengo y’imari, ubuyobozi bukaba buvuga ko kugeza ubu nibura buri murenge ufite ingobyi y’abarwayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari igihe abantu birara cyangwa ntibite ku buzima bwabo bikarangira bazahajwe n’uburwayi kandi bari bakwiye kuba barabwirinze.

Habarurema avuga ko ubuyobozi bwita ku mibereho y’abaturage barimo n’abarembye ariko bitari bikwiye ko umuntu azahazwa n’uburwayi kubera ko bari bubone serivisi zo kwa muganga zirimo n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance).

Agira ati "Birakwiye ko abaturage batirara ahubwo bakomeza kwirinda indwara, kuboneza imirire, kugira isuku ihagije no kwita ku bana kugira ngo birinde indwara, ambulance ijye itwara gusa indembe za ngombwa".

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kigoma cyashyikirijwe Imbangukiragutabara avuga ko bagiye kurushaho gutanga serivisi inoze kubera ko kohereza umurwayi ku bitaro by’Akarere byasabaga guhamagaza Imbangukiragutabara ikaba yahagera umurwayi yanegekaye.

Avuga ko Imbangukiragutabara ihoraho izatuma ababyeyi babyara na bo boroherwa kuko wasangaga umubyeyi ukeneye serivisi yo ku bitaro bikuru yakererezwaga no guhamagara imodoka rimwe na rimwe ugasanga iri mu kandi kazi.

Agira ati "Ababyeyi ntibazongera kubyara umwana urushye kubera ko yatinze kugezwa ku bitaro bikuru, hari igihe twakiraga nk’umuntu ukomeretse bikabije bikaba byanamuviramo kuva amaraso menshi kuko yabuze imodoka imwihutisha ubu byose birakemutse".

Abajyanama b’ubuzima bafashaga kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima na bo bavuga ko bishimiye kubona ingobyi yo kwihutisha abaje kwa muganga bityo na bo boroherwe no gukererwana abo baherekeje.

Imbangukiragutabara ya cyenda iguzwe n’Akarere ka Ruhango itumye nibura buri Murenge ugira ingobyi y’abarwayi bikaba bizoroshya kubihutisha kwa muganga, intego ariko ngo ni uko buri mwaka hazajya hagurwa bene izo modoka ku buryo nibura buri kigo nderabuzima kigira iyo kifashisha.

Imbangukiragutabara iguzwe ni iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 ikaba ifite ibikoresho byose bikenerwa mu gufasha umurwayi igihe ayigezemo. Yaguzwe asaga miliyoni 65frw, ikaba yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Kigoma hakaba hasigaye ibindi bigo Nderabuzima bitandatu bitarabona bene izo modoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka