Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yasabye gatanya

Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yasabye gutandukana n’umugore wa mbere, Simone Gbagbo, akaba afashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi mike afunguwe, aho yari amaze imyaka 10 afungiye i La Haye kubera ibibazo bya politiki.

Laurent Gbagbo na Simone Gbagbo bagiye gutandukana
Laurent Gbagbo na Simone Gbagbo bagiye gutandukana

Umwunganizi mu mategeko wa Laurent Gbagbo wasohoye ayo makuru, yavuze ko hashize igihe kinini Simone Gbagbo yaranze gatanya mu buryo bw’ubwumvikane nk’uko umugabo we yabyifuzaga, ni ko guhitamo kubinyuza mu nzira y’imanza.

Umukambwe Gbagbo w’imwaka 76, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege nyuma y’imyaka 10 atagera mu gihugu cye, yari kumwe n’umugore we muto bamaranye igihe kinini, Nady Bamba w’imyaka 46 wahoze ari umunyamakuru. Umugore we wa mbere, Simone Gbagbo yaje kumwakira hamwe n’abayoboke be, avugana gato n’umugabo we ahita yigendera, nk’uko bitangazwa na AFP.

Laurent Gbagbo yashakanye na Simone Gbagbo mu 1986 bakaba barabyaranye abana babiri b’abakobwa.

Laurent Gbagbo na Simone Gbagbo, bombi bafashwe mu 2011 bazira kwanga kwemera ko Alassane Ouattara yatsinze amatora ya Perezida wa Côte d’Ivoire, bikaba byaravuyemo imvururu zaguyemo abantu barenga 3,000 ari byo byatumye bombi bagezwa imbere y’ubutabera.

Laurent Gbagbo icyo gihe yajyanywe i La Haye na ho umugore we aburanishwa n’inkiko za Côte d’Ivoire, zikaba zaramukatiye gufungwa imyaka 20 muri 2015 ariko aza kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika muri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana itubuza gushaka bagore benshi,ikadusaba gushaka umwe gusa.Kubirengaho ni icyaha.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ariko n’ubundi uyu yari umugore wa 2.Gatanya zireze mu bihugu byinshi,ahanini kubera gucana inyuma.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8941 muli couples 48526 zasezeranye.Nyamara Imana yaturemye ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe",bagakundana,bakabana akaramata.Nkuko Malaki 2:16 havuga,Imana yanga Gatanya.Ariko kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi wa Gatanya na polygamy.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka