Abitabiriye ibiganiro mu ishuri rya Polisi basabwe guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika

Mu Karere ka Musanze mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 hasojwe ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera. Ibi biganiro byari bimaze iminsi ibiri byitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’akazi bakora.

Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti "Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika."

Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse. Yavuze ko bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Gatabazi
Minisitiri Gatabazi

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

Ati " Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umuteko n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw ’Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena nibwo hasubukuwe ibiganiro byo ku munsi wa kabiri,ikiganiro cya mbere cyari kirimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Yagaragaje ko iyangirika ry’ibidukikije akenshi bigirwamo uruhare n’abantu bigatuma inzego z’umutekano zifata iya mbere mu kubakumira. Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

Yagize ati "Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi."

Minisitiri Mujawamaliya yagarutse ku myuzure yigeze kugaragara mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019 igahungabanya umutekano w’abaturage cyakora bigahurirana n’uko Leta yarebye kure bigasanga yari yarimuye abaturage mu bishanga no mu manegeka. Yavuze ko umugabane wa Africa urimo guhangana n’ingaruka z’imyuka iva mu nganda zo mu bihugu byateye imbere aho iyo myotsi ihumanya ikirere.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yarebye kure ikagira ishami rishinzwe kurengera ibidukikije.

Ati " Hashize igihe kinini Polisi y’u Rwanda ishyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije, ndashimira Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yararebye kure agashyiraho iryo shami muri Polisi y’u Rwanda nyamara muri Minisiteri y’ibidukikije ntiturigira, si ibyo gusa kuko kenshi tubona aho Polisi ikora ibikorwa byo kurengera ibidukikije batera ibiti ndetse bakanafata abangiza ibidukikije nk’abinjiza amasashe mu gihugu n’abatema amashyamba,ubukangurambaga mu baturage mu kurengera ibidukikije n’ibindi."

Juliet Kubera, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera ibidukikije(REMA) yatanze ikiganiro kibanze ku kurwanya ibiza aho Leta ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje muri Politiki yayo.

Ati" Leta yashyizeho amategeko arengera ibidukikije cyane cyane ibyo iba yariyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Dukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe binyuze mu mishinga yo gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri. Dufite iminshinga migari mu karere k’amayaga no mu Karere ka Gicumbi."

Aba bayobozi ndetse n’abitabiriye ibiganiro icyo bahurizaho ni uko iyo ibidukikije byahungabanye bigira ingaruka ku mutekano. Bagasanga ibihugu byo ku mugabane wa Africa bigomba gushyira mu bikorwa ibyo biba byariyemeje muri politiki y’ibidukikije kandi bigakomeza guhangana n’ibibazo bituruka mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.

Ikindi kiganiro cyagarutse ku byaha byibasiye umugabane wa Afrika. Ikiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri aka Karere.

Aba bose icyo bahurizaho ni uko umugabane wa Africa ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

Ati"Nubwo biriya byaha bikomeje kugaragara ku mugabane wacu wa Africa ndetse no ku Isi yose usanga hari imiryango ndetse n’amategeko yashyizweho mu kurwanya ibyo byaha. Ibihugu bigomba kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, buri gihugu kikagira ibigo byihariye mu kurwanya ibyo byaha."

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 ku mugabane wa Africa cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishiboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bakirinde.

CP Kabera yavuze Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga butandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga harimo indege zidafite abadereva(Drones), imodoka ndetse na za moto.

Yavuze ko ibyo byose byakoreshwaga mukugeza ubutumwa ku baturage bubafasha kwirinda COVID-19 kandi bikanakoreshwa mu kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bamwe muri ba Ofisiye bakuru barimo kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo biga mu ishuri. Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga. Banagaragaje ko bamenye ko itangazamakuru ryunganira mu mutekano aho rihuza inzego z’umutekano n’abaturage.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka