Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare bagaragarije Minisitiri ikibazo cya mudasobwa na Internet bidahagije

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko kwiga binyuze mu ikoranabuhanga bitashoboka mu gihe kaminuza zidafite internet ndetse na mudasobwa bihagije.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare akagirana ibiganiro n’abahagarariye abanyeshuri ndetse n’abarezi kugira ngo amenye ibibazo bihari.

Baganiriye na Minisitiri w'Uburezi uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije iyi Kaminuza
Baganiriye na Minisitiri w’Uburezi uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije iyi Kaminuza

Uwamahoro Dorcas, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Ubumenyi bw’Isi, Ubukungu n’Uburezi avuga ko ubuke bwa mudasobwa butuma batsindwa amasomo kuko amasomo menshi bayiga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Kuva twaza mu mwaka wa mbere, nta mudasobwa twigeze tubona kandi amasomo menshi tuyiga mu buryo bwa E-learning bidusaba gukoresha mudasobwa cyane, bituma dutsindwa amwe mu masomo.”

Ikindi ni uko ngo no kubona internet ari ikibazo kuko itari mu mashuri yose y’iyi kaminuza.

Dukeshimana Patient, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu buvuzi bw’amatungo, avuga ko mudasobwa z’ishuri ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri baba bazikeneye.

Ikindi ngo ni ikibazo cy’ibyumba by’amashuri ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri.

Agira ati “Ibyumba by’amashuri ni bikeya, umubare munini w’abanyeshuri uhari ntuhura n’ibyumba bihari ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri, bamwe igitondo abandi ikigoroba.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bizejwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ko isoko ryo kugeza Internet mu mashuri atayifite ryatanzwe bityo mu minsi ya vuba kiba cyakemutse.

Naho ku kibazo cya mudasobwa ngo Minisiteri irimo kuvugana na BRD ku buryo ikibazo cyakemuka vuba.

Ku bijyanye n’inyubako, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko na cyo barimo kuvugana na Kaminuza uburyo cyakemuka.

Ati “Bavuzemo inzu y’ibitabo ikeneye kongerwa buriya si na yo gusa kuko n’ibitabo bijyanye n’amasomo atangirwa hano na byo birakenewe, ahanini ku banyeshuri biga uburezi baza hano benshi, hari igikoni, byose bigomba gushyirwa muri gahunda ya Kaminuza y’u Rwanda nk’ibyihutirwa.”

Akomeza agira ati “Ikibazo cya Internet kigomba kwihutishwa kigakemurwa kuko niba tuvuga kwiga dukoresheje ikoranabuhanga, iyo internet na mudasobwa bidahari n’ubundi ntacyo twaba turi gukora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe neza icyibazo cya mudasobwa cyiri muri kaminuza zose za leta I busogo naho turazikeneye mutubarize cg hakaba hatangwa inkunga yama frw tukazigurira murakoze

Mider yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza icyibazo cya mudasobwa cyiri muri kaminuza zose za leta I busogo naho turazikeneye mutubarize cg hakaba hatangwa inkunga yama frw tukazigurira murakoze

Mider yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Umugoroba mwiza kuri mwese nagirango mudukorere ubuvugizi kuri minister of education ko abanyeshuri bakaminuza yurwanda barikugira ikibazo gikomeye cyo kutiga neza kuko nta mudasobwa bahawe niga mumwaka wakabiri huye university of Rwanda birigutuma tudatsinda amasomo neza kubera internet connection is still low sawa mugire ibihe byiza

theogene nzayisenga yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka