Musanze: Abagore baranenga bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, baranenga abagore biyambuye ubumuntu, bakagira uruhare mu kuvutsa abandi ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
Abitabiriye umuhango wo kwibuka bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

Ibyo babitangarije mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze ku wa kane tariki 18 Kamena 2021, wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe n’abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhoza.

Mukamulisa Aurelie, ukuriye urwo rugaga mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Tubabazwa cyane n’uko hari abagore batwambitse icyasha bijandika mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabakorewe. Burya umugore yifitemo imiterere karemano yo kuba agira uruhare mu gutanga ubuzima.Tugaya abatandukiriye bagakoresha imbaraga mu kwambura ubuzima abo babuhaye”.

Ati “Bumve ko ibyo bakoze bikidutera ikimwaro kandi ntituzahwema kubyamagana bitubabaza kuko barengereye cyane”.

Mu kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside, abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Muhoza, bahamagariye umuryango nyarwanda guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.

Mukamulisa ati “Iki gikorwa kuri twe gifite uburemere bukomeye cyane mu mitima yacu. Kwibuka bitubera umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tugatekereza uko inzirakarengane z’abagore zishwe zitageze ku ntego yo kwirerera abana bari barabyaye ngo bakure, bitewe n’uko ayo mahirwe bayavukijwe. Kwibuka ayo mateka yose tuba dushaka kubwira abato ububi bwa Jenoside, kugira ngo na bo bazakurane umutima w’uko itazongera kubaho ukundi”.

Abitabiriye uwo muhango batarenga 20 kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakoze urugendo ruturuka ku biro by’Umurenge wa Muhoza, berekeza ku rwibutso rwa Muhoza, rushyinguwemo abasaga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

Mukamulisa Aurelie ukuriye Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi
Mukamulisa Aurelie ukuriye Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi

Bashyize indabo ku mva bunamira izo nzirakarengane, nk’ikimenyetso cyo kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Hamza Iddi, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bafite uruhare rukomeye mu gusigasira amateka no gukumira abayagoreka.

Yagize ati “Amateka y’igihugu cyacu arebana n’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ni ngombwa ko twirinda ko hagira uyagoreka cyangwa ngo ayasibanganye. Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tugasura hamwe mu habitse ayo mateka, ni uburyo bukomeye tuba dukwiye kubakiraho tuyasigasira ariko kandi twirinda kuyihererana ahubwo tukayasakaza mu bagize imiryango yacu, kugira ngo n’abayamenya mu buryo busobanutse bazakomeze kuba uruhererekane”.

Abo bagore bashimangiye ko nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari ibikorwa byinshi bizamura imibereho n’ubukungu byakozwe, mu kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’amateka mabi. Bityo ngo ntibazigera bemerera uwo ariwe wese wakongera kugisubiza inyuma.

Hari imiryango itishoboye abo bagore bashyikirije ubufasha

Mukandayisenga Justine, ni umubyeyi w’abana babiri worojwe inka, akaba ayitezeho kubona amata n’ifumbire.

Yagize ati “Nishimiye inka aba babyeyi b’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bangabiye. Twanywaga amata ari uko tuyasabye cyangwa tuyaguze, ariko kuva uyu munsi nishimiye ko bihindutse, kuko twabonye inka izajya idukamirwa. Ubu sinatinya no kwatisha umurima, ngahinga kuko n’ifumbire izajya iboneka ari nyinshi. Urumva ko ubukene bugiye kuba amateka. Ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu Kagame, wimakaje uyu muco wo koroza abatishoboye”.

Mukandayisenga Justine worojwe inka ngo imufashe kuzamura ubukungu
Mukandayisenga Justine worojwe inka ngo imufashe kuzamura ubukungu

Uyu muryango wagabiwe inka wiyongeraho indi miryango ibiri harimo uwashyikirijwe ibikoresho byo mu nzu, bigizwe n’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa undi ushyikirizwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.

Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi rwabibashyikirije mu rwego rwo gushyigikira imigambi ya RPF Inkotanyi y’uko buri Munyarwanda agira imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka