Minisitiri Gatabazi yasabye abantu kwipimisha Covid-19 badategereje impamvu runaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abaturarwanda kugira umuco wo kwipimisha Covid-19 bidasabye ko baba bafite impamvu runaka, kuko ari bwo abanduye icyo cyorezo bazamenyekana ari benshi bagafashwa.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, aho we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bagarukaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye, bijyanye no gukomeza guhangana na Covid-19.

Minisitiri Gatabazi ibyo yabivuze ashingiye ku mibare y’abandura icyo cyorezo ikomeje kuzamuka, agahamya ko kuba abajya mu bikorwa runaka basabwa kwipimisha byatumye abanduye bagaragara ari benshi.

Yagize ati “Aho hafatiwe icyemezo cy’uko abantu bajya mu materaniro manini nk’ubukwe, imyidagaduro, inama n’ahandi bagomba kubanza kwipimisha Covid-19, ni bwo imibare y’abanduye yagaragaye ari myinshi. Bivuze ko babaga babana n’icyo cyorezo batabizi ariko aho basabiwe kwipimisha imibare yazamutse”.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba abantu bafite ubushobozi kujya bipimisha kenshi badategereje gupimwa ari uko hari izindi mpamvu zibibateye, kuko ni ubuzima bwawe ububa urengera. Niba uri nk’umucuruzi ukora ingendo ari ko uhura n’abantu benshi, wagombye kwipisha kenshi ngo umenye uko uhagaze”.

Uwo muyobozi avuga ko ahandi byagaragaye ko abantu bandurira cyane ari abajya mu tubare two mu midugudu bitemewe ndetse no mu mahoteri yakira abantu benshi, bakaganira begeranye baseka akenshi bakuyeho udupfukamunwa batera ibiparu, aho ngo ni ho ya matembabuzi ava ku muntu umwe ajya ku bandi, niba arwaye agahita yanduza abandi benshi.

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko hari aho abayobozi badakurikirana ko abajya mu materaniro runaka bagomba kuba bipimishije, ibyo na byo ngo bikaba biri mu byongera ubwandu.

Ati “Hari ibyagiye bigaragara by’abitabira ubukwe hirya no hino harimo abatipimishije, kandi abayobozi mu z’ibanze ntibabimeshe. Abo bayobozi ubu turimo kubafatira ibyemezo, hari ibyabaye muri Rusizi, muri Rubavu ndetse n’Iburasirazuba, ibyo byabaye hari abayobozi bagombaga kubikurikirana ari yo mpamvu turimo kubafatira ibyemezo”.

Akomeza yibutsa abayobozi muri rusange ko bafite ishingano zo kugenzura ko ibyemezo biba byafashwe bishyirwa mu bikorwa, kandi ko iyo batabikoze neza bashobora kubihanirwa.

Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 21 Kamena 2021, yafashe icyemezo cy’uko ingendo hagati y’uturere zitemewe ndetse no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali kandi mu gihugu hose ingendo zigahagarara saa moya.

Ibyo byaje nyuma y’aho bigaragariye ko abandura Covid-19 biyongereye cyane, aho mu minsi 10 ishize handuye abantu basaga 3,000 na ho ku itariki 21 Kamena 2021 hakaba haragaragaye umubare munini utarigeze ubaho mu Rwanda, kuko handuye abantu 622, hagapfa batandatu (6).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka