Abize uburezi muri PIASS barinubira kutemererwa gukorera ku mpamyabumenyi za A1

Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.

Bavuga ko nyuma yo gukora ibizamini bari biteguye gutangira akazi mu kwezi k’Ugushyingo 2020, hanyuma baza kubwirwa na HEC ko kuba bararangije icyiciro cya mbere cya kaminuza nta n’imenyerezamwuga bakoze bituma batemererwa gukora.

Icyo gihe ngo bahise biyemeza kuzikora, bamwe banazikorera aho bari bahawe akazi, none kugeza na n’ubu bategereje ko bemererwa gukora bizeye kuzahembwa, ariko amaso yaheze mu kirere.

Jean Baptiste Bikorimana agira ati “Twagiye muri HEC batubwira ko PIASS itemerewe gutanga impamyabumenyi za A1. Noneho n’itangazo ryari ryasohowe na HEC rivuga ko tugomba gukora imenyerezamwuga bararihakana.”

Kuri ubu ngo babaza ubuyobozi bw’ishuri bizeho bukababwira ko na bwo butegereje igisubizo kizatangwa na HEC. Ikibahangayikishije ni uko batabwirwa icyemezo cyafashwe ngo bamenye niba bagomba gukurayo amaso nk’uko bivugwa n’uwitwa Floriane Umuhoza.

Agira ati “Ko bari bazi ko ikigo cyacu kitemerewe A1, kuki badusohoreye itangazo risaba gukora imenyerezamwuga, kandi bazi ko n’ubwo twayikora tutemerewe gukora? Icyo ni cyo kibazo cyadukomereye, kuko kugeza na n’ubu ntituremererwa kujya mu kazi.”

Ikindi kibababaza ni uko abenshi muri bo bari basanzwe bafite akazi, bigisha mu mashuri abanza, bakwemererwa gukorera kuri A1 bakakareka, none ubu n’aka A1 bakaba barakangiwe.

Uwitwa Ndayizigiye ati “Badufashe ababishinzwe, byibura imyanzuro igaragare, tureke gukomeza guta umwanya. N’ababuze akazi bari bafite byibuze batuvuganire tugasubiremo, kuko atari twebwe twabiteye. Iyi kaminuza imaze imyaka 8 itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), nibareke kuba ari twebwe baciraho iteka.”

Muri aba harimo abari baroherejwe kujya gukora kure y’iwabo, kugira ngo babashe kujya aho gukorera baguza amafaranga yo kugura ibikoresho, none ubu bahangayikishijwe no kwibaza aho bazakura amafaranga y’ubwishyu, cyane ko aho bari basezeye ubu bamaze gusimburwa.
Ndayizigiye ati “Mbese baraducanze, twamaze no guta umutwe. None se iyo tuva mu kazi twari turimo tukajya mu kandi, tukagenda tukamara ibyumweru bitatu twigisha, barangiza ngo nimugende...!”

Yungamo ati “Niba hari inzego zadufasha tukarenganurwa, natwe bumve ko turi Abanyarwanda nk’abandi, baturenganure, baduhe uburenganzira bwacu. Nk’uko bwatwemereye tukajya mu bizamini tugatsinda, tugahabwa ibigo, n’ubundi badufashe tujye mu kazi.”

Umuyobozi wa PIASS, Prof. Elysé Musemakweli, avuga ko kuva muri 2013 HEC yari yarabemereye ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ashobora guhabwa A1 akajya gukora. Icyo gihe ngo nta na stage zari kuri gahunda yabo.

Icyakora ivugurura mu myigishirize ryatumye muri 2019 baziteganya ku buryo abanyeshuri bashyashya bo bagomba kuzikora.

Anavuga ko kimwe n’abanyeshuri babo bategereje igisubizo cya HEC, kuko amadosiye y’abakoze stage bamaze kuyatanga.

Ati “Twakoranye inama baratubwira bati tugiye kubanza kubisuzuma neza, tukabasubiza.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko aba banyeshuri batari bakwiye kuba bibaza niba bazemererwa kuko ikibazo bafite Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagitanzeho umurongo.

Agira ati “HEC isuzuma inyandiko z’abarangije kwiga, aba rero ntibararangiza kuko biyandikishije kwiga Bachelor’s in Education.”
Ku wa 18 Kamena 2021, Piass yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 430 barangije mu mashami anyuranye. 287 muri bo babonye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’uburezi.

Muri 293 bahuye n’iki kibazo, abatashoboye kubona impamyabumenyi za A0 ni 147 bitewe n’uko bari batararangiza kwandika ibitabo kuri bamwe, cyangwa kuba batarashoboye gukomeza amasomo kubera ubukene ku bandi. Umuhoza avuga ko n’abazibonye urebye zitazabagumisha kuri kariya kazi bari babonye kuko umwanya bari bakozeho wari ukeneye impamyabumenyi ya A1, nyamara bo babonye A0.

Agira ati “Kugira ngo ababonye A0 babone akazi, bizasaba kuzongera gukora ibizamini ariko noneho ku mwanya ugenewe umuntu ufite A0.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwose nibarenganure aba banyeshuri birababaje kuba kaminuza imaze imyaka 8 Batanga impamyabumenyi bibera mu Rwanda, inzego zishinzwe Uburezi zirebera nyuma bakandika ngo abantu nibakore stage kamunuza ikishyuza abantu bagakora stage,none ngo diplone ntizemewe kuki Batabivuze kare badahombeje abantu kweri? Ubwo stage basabaga ni iyo kujya guhinga? Ni agahomamunwa pe!

Dusengimana jmv yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Rwose nibarenganure aba banyeshuri birababaje kuba kaminuza imaze imyaka 8 Batanga impamyabumenyi bibera mu Rwanda, inzego zishinzwe Uburezi zirebera nyuma bakandika ngo abantu nibakore stage kamunuza ikishyuza abantu bagakora stage,none ngo diplone ntizemewe kuki Batabivuze kare badahombeje abantu kweri? Ubwo stage basabaga ni iyo kujya guhinga? Ni agahomamunwa pe!

Dusengimana jmv yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Rimwe ngo stage ubundi ngo ntibemerewe,mbere yo gusohora itangazo se yarebagahe!!ko yatumye abantu bahomba ngo Bari muri stage.Muzehe Paul Kagame Ni akore akazi kose.

Bertra yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

MWADUSABIRA UMUYOBOZI WA HEC NIBA PIASS ITEMEREWE GUTANGA A1, KD TWARIYANDIKISHIJE BATUBWIRAKO A1 ZIHARI KD KO ZEMEWE BAKADUHA TRANSFER MURI KAMINUZA ZEMEREWE A1, KUBERAKO KUTWIRENGAGIZA KD TURABANYARWANDA NABYO BIRATUBABAZA KD ARIBO BAKADUKEMURIYE IKIBAZO.

x person yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

turababaje kd abayobozi barebe akarengane dufite baturenganure.

x person yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

hari abari kwiga ubu muri piass twari dutegereje ko tubona A1, kuberako twiyandikishije zitangwa ubu turi murungabangabo nyabuna Leta( umukuru wigihugu natuvuganire) HEC yaratujugunye kd turabanyarwanda ubu bashakako tujya kwiba twarize twishyura.

x person yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka