ADEPR yibutse ab’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimira Inkotanyi

Paruwasi ya ADEPR Muganza ihuza imirenge ya Kigali, Nyamirambo na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 yibutse Abatutsi bari abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisito basanzwe bishwe mu 1994.

Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza
Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza

Muri uwo muhango, Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, hamwe n’uwarokokeye kuri Paruwasi Muganza, bashimiye Inkotanyi.

Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Kugira ngo murokoke ni uko Imana yakoresheje Inkotanyi, turazishimira kuko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abayirokoka”.

Pasiteri Ndayizeye avuga ko Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gufatanya na Leta guteza imbere Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’isanamitima.

Uyu muhango wo kwibuka abari abakirisito ba ADEPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b'i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

ADEPR Muganza ivuga ko abagera ku 179 barimo uwari umudiyakoni umwe, abari abaririmbyi 10 ndetse n’abari abakirisito basanzwe 168, bishwe na bamwe mu bo basenganaga babaziza kuba Abatutsi.

Umushumba wa ADEPR Muganza, Rev Nshutiraguma Jean Baptiste,
avuga ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera ko Imana yabazigamye.

Musoni Martin warokokeye muri Paruwasi ADEPR Muganza, yatanze ubuhamya avuga ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Yakomeje avuga ko hari abaturage bavanywe mu Majyaruguru bagatuzwa i Mageragere no mu bindi bice by’icyahoze ari Segiteri Butamwa, bakaba ari bo ngo bakoze Jenoside.

Musoni yagize ati “Butamwa yabayemo Jenoside iteye ubwoba kuko Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ari benshi, abo twasenganye twabahungiragaho bakatubwira ko Imana yadutanze."

Musoni avuga ko ubwo Inkotanyi zari zigeze kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ngo zokeje igitutu ingabo za Habyarimana zikamanuka Shyorongi zirukanka, akaba ari bwo Abatutsi batangiye gutotezwa.

Ati "Abo twasenganaga batangiye kutubwira ko bene wacu barimo kurasa abasirikare babo”.

Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza
Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza

Musoni na we ashimira Ingabo zari iza RPA(Inkotanyi) ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abarokoka.

Itorero rya ADEPR ryatanze amafaranga(ritifuje kuvuga umubare) agamije gufasha gusana inzu zishaje z’abarokotse Jenoside mu mirenge ya Kigali na Mageragere, hamwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ab’i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bapaditeri Imana ibahe umugisha hamwe n’abakristo babo

Alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka