Ingo zahinduwe utubari na zo ziraza gufungwa – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, atangaza ko abantu bahinduye ingo zabo utubari na zo ziza gufungwa, kuko ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa
Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa

Ibyo Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu Kiganiro we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, cyibanze ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ifatirwamo ingamba nshya zo gukomeza guhangana na Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abakora utubari mu ngo zabo bitwaza ko zo zitafungwa, ariko ngo na zo ziraza gufungwa.

Yagize ati “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19”.

Arongera ati “Abakora isubiracyaha, ni ukuvuga wa wundi ufungira inshuro imwe, ukamufungira kabiri ndetse na gatatu agakomeza gufungura, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari”.

Akomeza asaba abayoboziu mu nzego z’ibanze ndetse na Polisi kubyumva, abasubira mu cyaha ko bagoma guhanwa mu buryo bwihanukiriye.

Minisitiri Ngamije yavuze ko imibare y’abandura irimo kuzamuka cyane ari yo mpamvu izo ngamba zifatwa, kandi ngo iyo zubahirijwe imibare ihita igabanuka.

Ati “Bigaragara ko abantu badohotse ku kwirinda bibwira ko icyorezo kigenda kirangira, kwiyongera kw’abandura byatangiye ku ya 4 Kamena 2021. Covid-19 yandura vuba, ariko iyo twubahirije amabwiriza yose ku murongo imibare ihita igabanuka bitarenze ibyumweru bitatu, buri wese rero afite uruhare mu gutuma ibintu bihinduka tugasubira mu buzima bwiza”.

Minisitiri Ngamije akomeza yibutsa abantu kureka kwirara n’ubwo baba barahawe doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, kuko ngo gukingirwa bituma bataremba ariko bashobora kwndura kandi bakanduza abandi virusi y’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka