Abiga muri INES-Ruhengeri basuye urwibutso rwa Kinigi basobanurirwa uko Jenoside yateguwe

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ruherereye mu nkengero z’Ibirunga rukaba rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 166 bishwe mu 1991. Urwo rwibutso ni kimwe mu bimenyetso ndangamateka byeretswe abanyeshuri ba INES-Ruhengeri mu rwego rwo kubagaragariza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera.

Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kinigi
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kinigi

Hari mu gikorwa ngarukamwaka cy’iryo shuri rikuru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021. Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri ku bufatanye n’abanyeshuri bayo, by’umwihariko abagize AERG-Indame bo muri iryo shuri.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko guhitamo kujyana abanyeshuri kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ari uburyo bwo kubasobanurira amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe kugira ngo ayo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo bayubakireho bubake u Rwanda rushingiye ku kubahana no kubaha umuntu.

Yagize ati “Muri INES-Ruhengeri hahurira abanyeshuri baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu binyuranye bigera kuri 12, kuba rero hari umwihariko w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, ni ngombwa ko abantu babimenya, kugira ngo basobanukirwe Jenoside yakorewe Abatutsi, badakeka ko byituye aho mu 1994 kandi hari abantu bapfuye na mbere ya 1994 bazira uko bavutse”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ati “Turabasaba kwigira kuri aya mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo baharanire kubaka u Rwanda rushingiye ku kubaha ikiremwa muntu, rushingiye ku kubahana, bikadufasha kumenya icyo dukwiye kwirinda, tumenya ko icyo tugomba gushyira imbere ari ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro za kimuntu”.

Arongera ati “Ubwo rero ni cyo twahisemo, kugira ngo ayo makuru amenyekane ndetse binafashe no kumva neza amateka ya Jenoside aho kuyahimbahimbira, ahubwo bayumve uko ari, uko Jenoside yateguwe, ibyo bikaba ibimenyetso ko amateka ya Jenoside n’ubwo tuvuga muri 1994, na mbere yaho ko hari ibimenyetso abantu bagomba gusobanukirwa”.

Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe n’umuyobozi wa CNLG mu Karere ka Musanze, aho yeretse abanyeshuri ishusho y’uburyo umugambi wa Jenoside wakozwe, ndetse inama zimwe na zimwe zikabera mu Karere ka Musanze kugeza ubwo mu mwaka wa 1990, Abatutsi batuye mu cyahoze ari Komini Kinigi batangiye gutotezwa bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Avuga ko kuva icyo gihe (1990), Abatutsi batangiye guhigwa baricwa, kugeza ubwo mu mwaka wa 1994, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga Jenoside ku mugaragaro, muri ako gace ka Kinigi nta mututsi wari ukihabarizwa kuko bari barishwe, abacitse ku icumu barahunga.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bavuga ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basuye rubasigiye byinshi ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, bavuga ko kumenya ayo mateka ari kimwe mu bibongereye ingufu zo kuyirwanya.

Mu baganiriye na Kigali Today harimo n’abanyamahanga biga muri iryo shuri, bemeza ko barushijeho kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Benson Majok Muorwel wo muri Afurika y’Epfo, wiga mu ishami rya Arts in Microfinance mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri INES-Ruhengeri, yagize ati “Gusura ruriya rwibutso, ni ubuhamya bukomeye kuri njye, byatumye menya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ese byagenze bite, ese Abatutsi bishwe bazira iki, ni bande bari babiri inyuma, menya n’uburyo buri munyarwanda akangurirwa kurwanya Jenoside n’uburyo Abanyarwanda babanye mu bwiyunge”.

Marie Louise Mugumyabanga, umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri avuga ko bishimira umuco ngarukamwaka w’iryo shuri wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bibafasha byinshi mu kuyikumira.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bidufasha kumenya amateka igihugu cyacu cyaciyemo, uko Jenoside yateguwe n’uko yakozwe, ndetse bikaduha n’inzira nziza yo kubana mu bworoherane, mu bwumvikane, dufashanya haba ku barokotse Jenoside ndetse no gufatanya mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bigafasha kandi n’aba bana bavutse nyuma ya Jenoside”.

Arongera ati “Muri INES-Ruhengeri hari umuco wo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside mu kubakomeza, babahumuriza no kubaremera, ibyo bikabafasha kumva ko batari bonyine”.

Hacanwe urumuri rw'icyizere
Hacanwe urumuri rw’icyizere

Rutayisire Eric, umuhuzabikorwa wa AERG-Indame, yagaragaje uburyo icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora ibikorwa byabo by’ubufasha biradindira, ariko avuga ko n’ubwo icyo cyorezo cyabavangiye batabuze gukora ibikorwa by’ubufasha aho batanze ibiribwa n’ibiryamirwa ku baturage batishoboye.

Uwo musore kuri we ngo gusura urwibutso rwa Kinigi, bimusigiye byinshi ku itegurwa rya Jenoside. Ni byo yasobanuye ati “Utagera ibwami abeshywa byinshi, iyo ugeze ahantu umuntu akaguha ubuhamya nk’umuntu waharokokeye, ubona ko Jenoside yateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta ndetse n’abaturage bigishijwe nabi”.

Ati “Ni igisobanuro kigaragaza ko ihanuka ry’indege ya Habyarimana atari yo nkomoko ya Jenoside nk’uko abagambiriye kuyipfoba babivuga, ahubwo Jenoside yarateguwe, byaduhaye ishusho nyayo kuko twageze aho byakorewe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burashima ishuri rya INES-Ruhengeri ku bufasha ritanga mu iterambere ry’abaturage, no kwita cyane cyane ku buzima bw’abacitse ku icumu nk’uko byavuzwe na Twizerimana Clement, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Musanze.

Twizerimana Clement, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Musanze
Twizerimana Clement, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Musanze

Ati “Ni ishuri ritanga umucyo n’urumuri ku bantu barikikije babafasha mu gutera imbere, by’umwihariko mu kwita ku buzima bw’abacitse ku icumu rya Jenoside, buri mwaka baba bafite ibikorwa byo kububakira, kubaremera, kubafata mu mugongo mu bihe nk’ibi, haba ku bari imbere mu kigo no hanze yacyo”.

Uwo muyobozi yishimiye kuba abanyeshuri bahisemo gusura urwibutso rwa Kinigi, rufite amateka yihariye, abasaba kurushaho kwitandukanya n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’urubyiruko abaragwa b’ejo hazaza h’igihugu.

Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside
Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka