Fondasiyo Ndayisaba Fabrice iribuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, ufatanyije n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbye ndetse n’ay’imyuga yo mu Karere ka Kicukiro, batangije gahunda ngarukamwaka yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baribuka abana bagenzii babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Baribuka abana bagenzii babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri ry’Incuke rya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, hamwe no mu yandi mashuri yo muri ako karere.

Mu minsi itanu, buri munsi mbere y’uko gahunda z’ishuri zitangira, abana bazajya bahabwa ubutumwa bugufi bumara umunota umwe, bubafasha kuzirikana ku bana bangana na bo bishwe muri Jenosode yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Mbere, abana bahawe ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka n’imikino”. Ni mu buryo bwo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mikino bakundaga gukina, harimo nko kwiruka, gukina agati, umupira w’amagaru, imikino y’amaboko, agatambaro k’umwana kari he, n’indi.

Umuyobozi w’iyi Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, avuga ko kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abana basabwa gukina imikiko ituma badahura ari benshi.

Ati “Twabiteguye bigendanye n’uko turi mu bihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19. Abana rero barakina imikino idatuma begerana ari benshi, mu rwego rwo kwirinda kunyuranya n’amabwiriza”.

Uretse ubutumwa abana bazajya bahabwa mu gitondo mbere y’uko izindi gahunda zijyanye n’amasomo zitangira, mu bihe by’ibiruhuko (breaks), na bwo abana bazajya bakina nk’uko bisanzwe, ariko bibutswe kuzirikana kuri bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Imibare itangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfuye abagera kuri 1,074,056, muri bo abarenga ibihumbi 230 bakaba bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.

Iyo mibare kandi igaragaza ko 53% by’abishwe bari munsi y’imyaka 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka