Igitekerezo : Ubundi ni nde wabwiye abantu ko Gaz idateka ibishyimbo n’isombe?

" Ku kwezi nkoresha Gaz ingana n’ibiro...n’amakara angana na…" iyi ni imvugo ihurirwaho n’Abanyarwanda benshi bumvikanisha ko n’ubwo batekera kuri Gaz baba bafite n’amakara ku ruhande batekesha amafunguro atinda gushya.

Aha babivuga bakumvisha ko aya makara ari ayo batekesha ibintu bikomeye nk’ibishyimbo, isombe, imvungure/impungure....Ukumva ni icyita rusange ku bantu benshi batekesha Gaz, basobanura ko ibintu bikomeye bitinda gushya bigomba gutekeshwa amakara cyangwa inkwi, n’iyo waba ufite Gaz ingana ite.

Gaz yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu myaka ya 2009, ariko bizamuka cyane mu 2012, aho byiyongereye ku kigero cya 25%. Kuva mu 2012 kugeza muri 2020, ubwitabire bumaze kwiyongeraho ibirenga 50%. Ariko n’ubundi abenshi baracyabivanga kuko mu mitwe ya benshi bumva ko bagomba kugumana amakara ku ruhande, n’iyo yaba make. Aya kandi si ayo aba ateganya ko yazamugoboka mu gihe wenda Gaz yaba imushiranye ntabone uko ahita agura indi. Oya, aba ayabikiye kuyatekesha ibintu bimwe na bimwe.

Ukumva umuntu ari kuganiriza abandi ngo amafanga ajya mu bicanwa kuri we yaragabanutse kuko asigaye acana ibiro runaka bya Gaz wenda n’igice cy’umufuka w’amakara mu kwezi. Wamubaza icyo ayo makara ayagurira, ngo ateka isombe n’ibishyimbo. Ukibaza niba byo bitekewe kuri Gaz bitashya.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ivuga ko Abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira gukoresha Gaz mu guteka binyuze mu bukangurambaga bakoze ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, kugira ngo habungabungwe ibidukikije hagabanywa icanwa ry’inkwi n’amakara. Ariko niba amakara n’inkwi agiteka ibintu bikomeye, nibaza ko byanze bikunze ubwo agikoreshwa ari menshi.

Ku bwanjye numva ibi bijyana n’imyumvire y’abantu ikiri ku rwego runaka. Gaz yateka ibintu byose n’ibishyimbo n’isombe birimo. Niba wowe Gaz y’iwawe uyitekeraho utuntu tworoshye gusa naho ibikomeye ukabishyira ku makara cyangwa inkwi, ni ikibazo cy’imyumvire yawe cyangwa cy’ubushobozi bwawe, si ngombwa rero ko ujya kumvikanisha ibijyanye n’ibicanwa ukoresha iwawe ngo uhite ubifatanya ko ufite amakara ateka ibishyimbo n’isombe…nk’aho ari ihame ko ari ko bigomba kugenda. Ubwo kandi mu gihe bakubajije icyo utekesha ntukibare mu bakoresha Gaz, ahubwo jya usubiza uti « Njyewe mbitekeraho byombi. »

Nimureke abakoresha Gaz bakomeze abe ari yo bakoresha gusa, kuko abenshi babikora batyo usanga yarabyumvanye abandi ko ari ko babikora. Niba tubyemera ko Gaz ihendutse nibaza ko itetse n’ibyo twita ibikomeye yabiteka kandi bikoroshya igiciro n’ubundi kurushaho, kuko yo yahita ibihisha vuba bidatwaye amasaha menshi nk’akoreshwa n’amakara cyangwa inkwi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nonese wowe uravugango n’imyumvire iri hasi cg ubushobozi bwabo, utekerezako abantu Bose munganya ubushobozi? Ngo ntukibarire mubakoresha Gaz, uzajye uvugako ubikoresha byombi? Nkaho ari igisebo kuvugako ubikoresha byombi? Fata Camera utwereke iwawe tukwereke nawe ibyo ubura. Ntukumveko ibyo ufite byakagizwe nabose

Joseph yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ndabasuhuje ukombibona mwigira baryanga ribona gaz irahenze cyane nicyokibazo gihari cyonyine naho ubundi birashya bikanatema wagirango mwebwe ntimuba mu Rwanda da! Agafaranga kabaye inguume kd ibiciro nihejuru mbiswada!.

EMMY yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Watangiye neza ariko susoje neza kubwanjye.

Njye sinijyeze nifuza gukoresha amakara ,ariko nayasubiyeho aho mbeshyeye amashyiga ya Gaz narimaranye imyaka 4 ngo banza ariyo atera gutuma gaz idatwika neza .

Naguze andi mashyiga anampenze ahantu ntavuze(kuko naguze amashyiga adahendutse urebye nayarari kwisoko)

Icyibabaje nayagejeje murugo maze kuyacomeka nacana rimwe akaka umuhondo (bivugako bimara gaz vuba) ubundi akaka neza (ubururu)!!!

Impamvu mvuzeko ushoje nabi kurijye wenda niyo uba uduhaye mubushakashatsi wakoze ubwoko bwiza bwamashyiga atekerwaho ibishyimbo niyosombe kandi agatwara gaz nke.

Ubwo nubimenya uzabwire.

M.T yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Nubukene wangh

Zubair yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ndi gukunda uburyo ukurikiranya amagambo mu bitekerezeho byawe kandi ukareba mu bintu bigaruka cyane mu biganiro muri sosiyete. Naguherukaga kuri cya gitekerezo cy’aho abakobwa bakura telefones zihenze ugasanga nk’iwabo ari cyo kintu gihenze Kiri mu nzu.

So, courage komerezaho ndagushyigikiye.

NCITHÉ MUNYENGABE yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ni nde se wakubwiye ko gaz ihendutse? Icupa ry,ibiro 15 ryavuye kuri 15000 frw rigeze kuri 18000frw.ubukungu bw,umuturagebwagiye cini . None nawe urazana amahomvu .

Mmadagana yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka