Ibishanga by’i Kigali bigiye gukorerwamo ubukerarugendo n’ubushakashatsi

Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko Banki y’Isi hamwe n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga ibidukikije(GEF), ndetse n’icyitwa Nordic Development Fund(NDF), byatanze igishoro cy’amadolari ya Amerika miliyoni 170 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 170).

MININFRA ivuga ko hazavamo amadolari ya Amerika miliyoni 50 (ni hafi miliyari 50 y’amanyarwanda) yagenewe kubaka ibikorwa remezo no gutera ibimera bibungabunga ibishanga by’i Kigali, ariko bigamije gushimisha abantu mu bijyanye n’ubukerarugendo hamwe n’ubushakashatsi.

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi muri MININFRA ushinzwe Imiturire y’Imijyi, Edward Kyazze, avuga ko ibishanga bya Gikondo kugera i Nyabugogo, ndetse na Gacuriro, Mulindi na Masaka, bizaba byatunganyijwe mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere uhereye mu kwezi kwa Nyakanga gutaha.

Kyazze yagize ati “Hazakorerwamo ubukerarugendo n’ubushakashatsi kuko hazaba hateyemo ibimera bitandukanye abantu bajya bareba uko bigenda bihinduka, hakazaba hakikijwe n’uduhanda tw’abanyamaguru n’abagenda ku magare”.

Avuga ko hazashyirwa ibiyaga bito, hubakwe za cantine ku buryo ku manywa na nijoro abantu bazajya bahasohokera bagiye kwidagadura no kwishimisha.

Kyazze yakomeje avuga ko miliyoni zigera ku 120 z’amadolari ya Amerika asigaye nyuma yo gukuramo 50 yo gutunganya ibishanga by’i Kigali, azakoreshwa mu guteza imbere imijyi ya Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Nyagatare na Musanze.

Inkunga yatanzwe na Banki y’Isi kugira ngo ivugurure Kigali n’imijyi itandatu iwunganira, ni icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Development(RUDP)’ uzamara imyaka itanu kuva muri 2021-2025.

Icyiciro cya mbere cya RUDP, Banki y’Isi yari yagihaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, aho kuva muri 2016 kugera muri 2021 Kigali yubatswemo imihanda yo mu makaritiye ireshya na kilomero 54.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka