#COVID19: Mu Rwanda abantu 6 bapfuye, abanduye bashya ni 622

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 622 babasanzemo Covid-19 muri bo 305 bakaba babonetse i Kigali. Ntawakize, abantu batandatu bitabye Imana, naho abarembye ni 13 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni uruhinja rw’amezi atatangajwe (umukobwa), umugore w’imyaka 40, umugabo w’imyaka 37 (i Kigali), abagore babiri b’imyaka 84 na 75 (i Rubavu) n’umugabo w’imyaka 36 (i Huye), bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 388.

Abantu 247,087 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 298 bayihawe kuri uyu wa Mbere.

Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko iri hejuru, by’umwihariko kuri uyu wa Mbere bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe. Ni mu gihe mbere yaho ku Cyumweru hari habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri iterana igitaraganya, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo. Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri HANO.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka