Mu minsi 10 gusa abanduye Covid-19 mu Rwanda bararenga 3000

Ubwandu bwa Covid-19 bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda, aho mu minsi icumi, ni ukuvuga kuva ku itariki 11 kugeza tariki 20 Kamena 2021, hamaze kwandura abantu 3153, hapfa abantu 16 mu gihe abakize ari 178.

Ni imibare yatangiye kuzamuka cyane kuva ku itariki 08 Kanama 2021 aho umubare w’abandura watangiye kujya hejuru ya 100, aho kuri iyo tariki ya 08 habonetse abarwayi 127, mu gihe ku munsi wabanjirije iyo tariki bari 62.

Icyagaragaye muri iyi minsi 10 ishize ni uko Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rubavu na tumwe mu turere dufite imirenge yihariye yashizwe mu kato aritwo Burera, Gicumbi na Nyagatare ari two dukomeje kuzamura umubare w’abandura.

Muri utwo turere hariyongeraho Akarere ka Musanze na ko gakomeje kugaragaza umuvuduko w’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, aho ndetse Umuvugizi wa Polisi aherutse kunenga abafite amahoteli na Restora mu mujyi wa Musanze, abashinja kudasaba abacumbika mu mahoteri icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19, ndetse n’abafite amaresitora bashinjwa kudashyira intera hagati y’intebe n’ameza bigatera umubyigano kubo bakira.

Mu gihe ubwandu bwa Covid-19 bukomeje gukwirakwira, inzego zishinzwe ubuzima zikomeje kongera ibigo byakira abarwayi aho ikigo cya Kanyinya cyari kimaze amezi hafi atandatu gifunze, ubu cyongeye gufungurwa kubera ubwiyongere bukabije bw’abanduye icyo cyorezo, nyuma y’uko ibitaro bya Nyarugenge bimaze iminsi byakira abo barwayi byamaze kuzura, bitewe n’umubare munini w’abarwayi urimo kugaragara mu mujyi wa Kigali.

Ibindi bitaro byatangiye kwakira abarwayi ba Covid-19 harimo ibya Kibungo byakira ab’Iburasirazuba, ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na byo byatangiye kwakira abarwayi bo mu majyepfo, mu gihe n’ibitaro bya Kibuye na byo birimo kongererwa ubushobozi kugira ngo byitabazwe mu kwakira abarwayi ba Covid-19 b’Iburengerazuba.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 11 Kamena 2021, mu ijambo yabagejejeho yaciye amarenga ku kongera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, hagamijwe guhagarika umuvuduko wa Covid-19 irimo kugenda yiyongera mu bihugu bimwe na bimwe byegereye u Rwanda.

Ibyo Perezida Paul Kagame, yabivuze mu gihe imibare y’abandura icyo icyorezo mu Rwanda ikomeje kwiyongera mu buryo buteye impungenge.

Perezida Kagame avuga ko mu gufata ingamba zo kugabanya ubwandu, bishobora gutuma habaho gufunga ibikorwa n’ubwo bisubiza Abanyarwanda inyuma mu bukungu.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwari mu nzira nziza mu gukumira icyorezo cya Covid-19 ndetse rwatangiye n’ibikorwa byo gukingira, ariko ko hari inkundura y’icyorezo irimo kuza, ari naho ahera asaba abaturage kwirinda kwirara.

Yagize ati "Twari turi mu nzira nziza nk’u Rwanda, twamenyereye guhangana n’iki cyorezo dukurikiza ibyangombwa siyansi itubwira, twagize amahirwe tubona inkingo zidahagije, ariko tugira aho duhera dukingira Abanyarwanda bacu.

Turacyakomeza gushaka izindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi, ariko mukomeze kwitegura ntitukirare, cyangwa dushake koroshya ibintu kandi bikomeye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka