Interahamwe zakurikiye Abatutsi bahungiye muri Congo zibicirayo (Ubuhamya)

Umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa Rwanda, Dr. Kitambala Marcelin, avuga ko Interahamwe zamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, ababashije guhungira muri Congo zihabasanze na ho zibicirayo.

Dr. Kitambala Marcelin
Dr. Kitambala Marcelin

Yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ijambo ry’umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa, ryibanze ku buhamya bwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuntu wabanye nabo cyane.

Dr. Kitambala, ukomoka muri Congo avuga ko yakuriye mu Rwanda aho se yakoreraga ndetse anashaka umugore wa kabiri w’umunyarwanda w’Umututsi.

Avuga ko bitagarukiye aho kuko ngo na mukuru we nawe yashatse Umututsi.

Avuga ko Jenoside yabaye barasubiye iwabo muri Congo ndetse ngo n’impunzi zigera mu gace k’iwabo i Bukavu, icyo gihe ari umunyeshuri muri kaminuza ngo ntiyamenye ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Avuga ko umusore w’imyaka 17 icyo gihe ngo yamusabye icumbi nawe aramufasha amutwara iwabo ndetse atabanje no kubimenyesha ababyeyi be ariko ntiyamenya ko yiteye ikibazo ubwe no ku muryango we.

Ati “Yansabye kumucumbikira, mutwara mu rugo we n’abavandimwe be na nyina, mwibuke mu kadata na muramu wanjye ni Abatutsi, twari dutuye mu gace kamwe, uwo muhungu yakundaga kumpamagara ambaza ngo kuki mwemera kubana n’inzoka, aba nibo batwirukanye mu Rwanda, nibo batwishe, twe ntabwo twari twakamenye ko ari jenoside yabaye mu Rwanda.”

Dr. Kitambala avuga ko yakomeje kujya amubwira ayo magambo mugihe cy’umwaka yamaze iwabo undi akamwihorera bigera aho arambirwa ndetse afata inzira n’umuryango we bajya mu nkambi.

Avuga ko mu mwaka wa 1996 muri Congo hadutse intambara, ihereye Uvira, Abahutu bari batuye i Bukavu batangira guhiga Abatutsi bakabica ku mugaragaro.

Avuga ko baje n’iwabo guhiga mukase na muramu we kugira ngo nabo babice ariko basanga babahishe.

Agira ati “Tumaze kumenya ko bagiye kuza iwacu kubica, twashatse ahantu batabasha kubabona turabahisha n’abana babo, mukadata yari afitanye na data abakobwa bane ndetse na muramu wanjye yari afitanye na mukuru wanjye umwana umwe w’umuhungu.”

Dr. Kitambala avuga ko abari mu Rwanda batazi ibibera muri Congo ariko ngo hariyo Interahamwe nyinshi zituye mu baturage basanzwe b’abakongomani.

Avuga ko kuhaba kwabo byatumye abaturage b’abenegihugu bahunga mu masambu yabo kubera kwibwa n’izo nterahamwe.

Agira ati “Barahari n’intwaro zabo mu mazu yabo, benshi kugira ngo babeho neza mu mashyamba, baraza bakiba inka, ihene n’ibindi bakakwica niba uri umugabo, bagafata ku ngufu umugore wawe n’abana b’abakobwa barangiza bakagenda.”

Avuga ko ibi byatangiye mu mwaka wa 1996 kugera mu mwaka wa 2005, ibi ngo bikaba aribyo byabaye intandaro y’uko abaturage bahisemo guhunga amasambu yabo bakajya gutura mu mijyi ya Bukavu na Goma aho bizeye umutekano wabo.

Dr. Kitambala avuga ko interahamwe zimaze kubura amatungo ziba kuko abaturage bose bimukiye mu mijyi ngo zahisemo kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro aho bakura amafaranga yifashishwa mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yasabye urubyiruko kwirinda icyabatandukanya ahubwo bakabana mu mahoro, mu rukundo no mu bwubahane.

Ati “Mwebwe hano muvuga ururimi rumwe gusa, twebwe iwacu tuvuga izirenga 200 n’amoko ni uko, ivangura ntacyo rizabagezaho, ntirizatuma igihugu gitera imbere, muharanire kubana mu mahoro nibwo muzatera imbere n’igihugu gitere imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka