Ange Kagame yeretse ababyeyi bimwe mu byafasha ubwonko bw’abana babo gukura neza

Ange Kagame, umubyeyi umaze igihe gito yibarutse imfura ye, yeretse ababyeyi bimwe mu byabafasha kubaka ubwonko bw’abana babo kugira ngo bukure neza.

Ange Kagame
Ange Kagame

Ubumenyi yateganyije gusangiza ababyeyi yabunyujije ku rubuga rwa You Tube rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), aho yatangiye avuga ko ubwonko bw’umwana bukura vuba mu myaka ye ya mbere.

Mu byo yagejeje ku babyeyi umuntu yafata nk’amasomo, Ange Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi, cyane ko ari yo igaragaza imikurire ya buri mwana.

Agira ati “Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro ku mikurire y’ubwonko bwe, kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe”.

Arongera ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bwose bw’umuntu ari mu myigire, mu migenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe”.

Mu by’ibanze bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza, Ange Kagame avuga ko gukina ari cyo cy’ibanze, cyane ko biri muri kamere y’umwana, gusa ngo birumvikana ko niba umwana atabonye indyo nziza cyangwa se akaba adafite ubuzima bwiza byamugora gukina. Avuga kandi ko umwana atangira gukina akivuka

Ati “Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyumviro. Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Nyuma impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo”.

Yongeraho ko mu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana, nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo ‘Kwiganana”.

Yasobanuye kandi icyo ‘Kwiganana’ bishatse kuvuga, icya mbere cyo ngo kwiganana ni nk’umukino, akamaro rero k’ubwo busabane bwo kwiganana ngo ni uko bubera mu mpande zombi.

Ati “Umwana aragusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwan ayatangiye akora. Urugero, umwana avugije urusaku umubyeyi na we aramwigana. Yatunga agatiki ikintu, umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse ndetse na we agatungayo urutoki, aha ni ho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe”.

Ange Kagame avuga ariko ko kwiganana atari ibintu bihita byikora iyo umuntu akibigerageza bwa mbere ariko ngo uko ugenda ubikora birushaho kuborohera no kubaryohera, ni ukuvuga umwana n’umubyeyi.

Akomeza avuga ko ari byiza ko umwana muto ibintu byose abyiga biciye mu mikino, ati “gukina ni ukuvumbura, gukina ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n’ikindi gishoboka. Gukina ni ukugerageza kwiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa uko isi iteye”.

Icyakora ngo ku myaka ibiri ya mbere y’ubuzima umwana yiga mu buryo bubiri butandukanye n’ubwo bwose ari ngombwa.

Ubwa mbere ngo ni ukwigira ku bantu bakuru na ho ubwa kabiri ngo ni mu gihe umwana akinisha ibintu binyuranye ari na ko akina n’abana bo kigero cye.

Inama ngo ni uko umubyeyi yamenya ko iyo umwana amusekeye na we akamusubiza amusekera bitaba bihagije, ahubwo ngo ni ukomeza gukina na we, kuko icyo gihe umubyeyi aba yubaka imikoranire hagati y’ingirangingo zigize ubwonko bw’umwana.

Imikino hagati y’umubyeyi n’umwana ngo ni ukumureba mu maso no gukoresha amajwi, guhuza urugwiro no kwita ku marangamutima y’umwana, kandi ngo ni ingenzi ko ababyeyi bombi (umugabo n’umugore) bakina n’umwana wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oooooooh good. You’re right.

ukombinona yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka