Nyaruguru: Ntibagiharanira gutera ibiti bitatu by’imbuto, ahubwo ibirenze icumi

Mu Kagari ka Ruseke ho mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahatuye bavuga ko intego yo gutera byibura ibiti bitatu by’imbuto yatanzwe na Minisitiri w’Intebe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 bo bayirengeje, ahubwo basigaye bashaka gutera icumi n’imisago.

Mu Ruramba, avoka yavuye ku mafaranga 100 ubu igura 50, kandi igiciro ngo kizakomeza kumanuka kuko hari guterwa nyinshi
Mu Ruramba, avoka yavuye ku mafaranga 100 ubu igura 50, kandi igiciro ngo kizakomeza kumanuka kuko hari guterwa nyinshi

Abavuga gutya ni abakorana n’umushinga w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi (Unicoopagi) yo muri Nyamagabe, Nyaruguru na Huye, ubafasha gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto, mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no guharanira imibereho myiza.

Nk’uwitwa Martin Manimpaye avuga ko ubu afite ibiti 12 bya avoka kandi ko bitanu muri byo byatangiye kumuha umusaruro.

Agira ati “Igiciro cya avoka kiri kugenda kigabanuka aho twagiye tubonera imbuto za kijyambere. Mbere avoka yaguraga 100 ariko ubu irimo kugura 50. Ntabwo tubyinubira ko tubonye makeya, kuko iyo ibiribwa byabonetse ari byo byiza.”

Yungamo ati “Ndacyakomeza kubitera ku buryo nzagira byibura 30. Ubu mfite imyaka 47, igihe nzaba narengeje 55 ntakibasha kujya gukora mu ruganda rw’icyayi, umusaruro wazo uzajya umfasha.”

Ildephonse Serusatsi we akunze gufatanya na Unicoopagi mu gutunganya ingemwe z’ibiti zo kuzaha abanyamuryango. N’ubwo ubusanzwe ibiti abitera muri pepiniyeri bafite mu kabande, byabaye ngombwa ko aharekera iy’ibivangwa n’imyaka.

Iy’ibiti bya avoka yayimuriye mu nkike z’urugo, aho abasha kuzikurikirana neza, kuko hari izo yigeze kubangurira, bwacya yajya kuzishaka agasanga bazibye.

N’ubwo atazi abazibye, avuga ko akeka ko mu babikoze harimo abashakaga gutera avoka babonaga amafaranga igihumbi basabwa ku rugemwe ari menshi.

Ati “Abantu bamaze kumva akamaro ko guhinga avoka. Abenshi baranampamagara bambwira ko bazishaka, bakansaba no kuzibagurira.”

Serusatsi yimuriye pepiniyeri y'ingemwe za avoka mu rugo kuko mu kabande bazimwibaga
Serusatsi yimuriye pepiniyeri y’ingemwe za avoka mu rugo kuko mu kabande bazimwibaga

Ku rundi ruhande ariko, abatuye muri ako gace bavuga ko avoka ari zo bitabira gutera kuri iki gihe, bitewe n’uko izindi mbuto nk’ibinyomoro n’amatunda byo byabananiye kuko babitera bikarwara.

Imibare ituruka mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyaruguru, igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2020-2021 warangiye mu Murenge wa Ruramba abaturage bafite byibura ibiti by’imbuto bitatu ari 96.6%, na ho mu Karere ka Nyaruguru hose bari 84%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka