Nigeria: Simon Odo usenga Shitani yashyinguwe mu modoka icanye inavugamo umuziki
Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.
Moteri y’iyo modoka yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo icurangwa muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nk’uko abari bahari babivuga. Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nk’uko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.
Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nk’uko bamwe mu bana be babivuze. Odo yapfuye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri.
Abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk’uyu uhabaye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC mu mwaka wa 2020, Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi bagenzi babo.
Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona imana yiremera umuntu yangiza akitwa umwami wa satan
Amadini menshi yigisha ko iyo umuntu apfuye akomeza kubaho,ngo afite Roho ikomeza gukora kandi itekereza.Niyo mpamvu bavuga ko umuntu yitabye imana.Ariko ntabwo bihuye nuko bible ivuga.Mwibuke igihe Lazaro yapfaga.Yezu yabwiye abantu ko Lazaro asinziriye.Yongeraho ko umuntu upfuye yarumviraga Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ijambo ry’imana rivuga ko upfuye aba atumva kandi adatekereza.Ijambo ry’imana rivuga ko upfuye yakoraga ibyo imana itubuza,biba birangiye atazongera kubaho.Niko byagendekeye uyu wasengaga Shitani.
NIBYO WIGISHIJWE N’ ABANDI BAZI IBYABO