Bifuza ubufasha kubera ko ubucuruzi bwabo bwazahajwe na COVID-19

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi bavuga ko ubucuruzi bwabo bwagezweho n’ingaruka za Covid-19 bamwe babura igishoro kubera ibikorwa bya Guma mu Rugo no gufungaa imipaka.

N’ubwo Leta yongeye gufungura ubucuruzi, abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko bifuza ko Leta yabatekereza na bo bakagerwaho n’inkunga yateganyijwe yo kuzahura ubukungu.

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020, Leta y’u Rwanda na Congo zongeye koroshya ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, bemerera abacuruzi kwibumbira mu matsinda bakajya bohereza ibicuruzwa.

Ni igikorwa cyajyanye n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19; harimo kwipimisha Covid-19 buri byumweru bibiri, kwibumbira mu matsinda hirindwa ko abantu bambuka ari benshi, hamwe no gukoresha impapuro z’inzira za Laisser passer mu gihe abaturage bari basanzwe bakoresha indangamuntu.

Umubare w’abakoresha umupaka ku munsi wavuye ku bihumbi 50 ugera ku bihumbi 3, bituma harimo abadashobora kwambuka kubera kubura amafaranga y’ibipimo na Laisser passer, icyakora hari n’abavuga ko babuze igishoro baricara.

Niyirora ni umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Agira ati; “Byaratuyobeye kuko igihe kinini twamaze muri Guma mu Rugo, igishoro n’ubundi cyari gisanzwe kidafatika cyatunze imiryango, ubu rero bongereye ingamba ku mipaka kwambuka ntibyashoboka.”

Niyirora avuga ko bumvise Leta yashyizeho amafaranga yo kuzahura ubucuruzi kandi n’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagombye gutekerezwaho bagafashwa.

Mu Karere ka Rubavu hari abagore bagiye bafashwa n’imiryango itandukanye babona igishoro cyo gukora imishinga, mu gihe abandi bagiye bagurizwa mu matsinda n’ubwo atari yose.

Bamwe mu bagore batuye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bavuga ko hari amafaranga y’inguzanyo bahawe ariko bishyura.

Umwe agira ati; “Njye amafaranga narayabonye, ariko ntitwayita ingoboka kuko ni inguzanyo turayafata tukayishyura, itsinda ryacu rigizwe n’abagore 30 baduhaye miliyoni n’ibihumbi 700 kandi turishyura twakenera andi tukayasubiza.”

Umuryango witwa “Mupaka Shamba Letu” umaze gutanga miliyoni enye ku makoperative ane akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu. Inyunganizi y’igishoro abo bagore bahabwa ijyana n’ubumenyi bubafasha no kumenya gucunga amakoperative, kunoza ubucuruzi hirindwa magendu, kwizigamira, kwirinda amakimbirane mu miryango hubakwa umuryango uteye imbere.

Banki nkuru y’igihugu ivuga ko Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) cyashyizweho na Leta mu kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

Hari ukwagura ikorwa imbere mu Gihugu ry’ibintu by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe bya COVID-19 na nyuma yayo, nk’ibikoresho byo kwa muganga, udupfukamunwa, udupfukantoki, imiti isukura intoki n’iyica udukoko n’ibindi bikoresho nkenerwa muri iki gihe.

Bizinesi zose zagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi. Abafite ibikorwa byambukiranya imipaka kubera imihahirane n’amahanga kimwe n’ingendo byahagaze.

Banki nkuru y’igihugu ivuga ko ibigo bito n’ibiciriritse, ku bacuruzi bato cyane abatagira ibitabo by’ibaruramari: Ingamba Leta yashyizeho zifasha abagizweho ingaruka na Koronavirusi zitabageraho kandi ibikorwa byabo byarahungabanyijwe bikomeye n’iki cyorezo, bikaba bishobora no kongera ubukene kuri icyo cyiciro cy’abakozi n’imiryango yabo n’ubundi batari bifashije.

Cyakora mu kubafasha BNR ivuga ko gushyigikira izo bizinesi n’imirimo ihangwa nazo, ndetse no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kugura, Leta izashyiraho ikigega cyo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse binyuze mu bigo by’imari iciriritse (MFIs), hamwe n’ikigega cy’ingwate biciye mu Kigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse (BDF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka