Barakataje mu kuvumbura udushya mu kuvura indwara z’umutima

Agashya mu by’ikoranabuhanga kiswe “Teleradiology and AI Platform” kahanzwe na Nakeshimana Audace, katumye atsindira kuzahabwa amahugurwa y’umwaka wose muri ‘HealthTechHub Africa’ iherereye i Kigali.

Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana, gafasha mu gupima indwara z’umutima hifashishijwe ‘Artificial Intelligence (AI)’ izo ndwara zikagaragarira ku mashusho ya ‘radiology’.

Mbere y’uko iryo koranabuhanga ritangira gukoreshwa, rizabanza kongererwa ubushobozi no kugeragezwa kugira ngo ryemererwe gutangira gukoreshwa mu bitaro bya Leta nyuma y’uko ryemejwe n’inzobere mu buzima.

Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana yatangiye kugakora mu 2019 ubwo yigaga muri Kaminuza ibijyanye na ‘Computer Science’ mu ishuri ryitwa ‘Massachusetts Institute of Technology’ muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nakeshimana Audace avuye muri Amerika yashinze Sosiyete yitwa ‘Insightiv tech company’ atangira gukorana n’abandi bize ibya siyansi mu Rwanda kugira ngo ashobore kugera ku nzozi ze.

Dr. Jean Nshizirungu, ukora mu bya ‘radiology’ mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ni umwe mu bafashije kugira ngo iryo koranabuhanga rya ‘Teleradiology and AI platform’ ribeho.

Dr Nshizirungu ati “Ikoranabuhanga ‘artificial intelligence’ ntirizasimbura abaganga, ahubwo rizabafasha. Dufite abantu bake bize ibya ‘radiology’ mu gihugu. Iri koranabuhanga riziye igihe, kuko rizafasha mu gushobora kubona indwara z’umutima, kanseri zifata ibere, n’izindi zishobora kuvurwa mu gihe zagaragaye hakiri kare. Iri koranabuhanga kandi rizakora akazi kenshi, ku buryo bizorohera abaganga kuvura abarwayi benshi nirimara kwemezwa”.

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Evariste Ntaganda ushinzwe ibijyanye n’indwara z’umutima mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko habaho indwara z’umutima zitandukanye bitewe n’igice cy’umutima indwara yafashe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko abantu bagera kuri Miliyoni 17.9 bapfa bazize indwara z’umutima buri mwaka. Kandi 80% by’abo bapfa buri mwaka bazize indwara z’umutima, ngo ni abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse n’u Rwanda rurimo.

Imibare yo mu 2018/2019 igaragaza ko impamvu zari isonga mu guteza impfu z’abantu, harimo indwara z’umutima. 40% byari impfu ziterwa n’indwara zitandura muri rusange, harimo umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse na Diyabete.

Mu bandi bahembwe harimo Farumasi yitwa ‘Afia Pharma’, yahanze agashya mu ikoranabuhanga, gatuma abantu bashobora kugura imiti ku buryo bw’ikoranabuhanga, indi ni Sosiyete yo muri Cameroun yitwa ‘Kralah tech company’, ndetse n’indi sosiyete yo muri Nigeria yitwa ‘Nigerian tech Company’ yahanze uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kugenzura uko ubuzima bw’umuntu urwaye imwe mu ndwara z’umutima bugenda buhinduka.

Uwabaye uwa mbere mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu kuvura indwara z’umutima yahembwe ibihumbi 30.000 by’Amadolari, uwa Kabiri ahembwa ibihumbi 20 by’Amadolari .

Batanu ba mbere bifite udushya twahize utundi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuvura indwara z’umutima, bazahurizwa hamwe n’abandi 25 bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bahabwe amahirwe yo kuza gukurikirana amahugurwa agamije kubazamurira ubushobozi muri ‘HealthTech Africa center’ mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Ann Aerts, Umuyobozi w’Umuryango udaharanira inyungu wo mu Busuwisi witwa ‘Novartis Foundation’ ukorana n’icyo kigo gitanga amahugurwa mu by’ikoranabuhanga ‘tech-hub’, guhera mu 2000 icyizere cy’ubuzima (life expectancy) muri Afurika cyazamutseho imyaka 10, ariko indwara zidakira nka kanseri n’indwara z’umutima, zo ngo zikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Twizera ko ikoranabuhanga ryakorewe muri ‘HealthTech Hub Africa’ rizagaragaza itandukaniro mu kwihutisha ubuvuzi bw’indwara zidakira.

Umuryango ‘The Novartis Foundation’ umaze igihe wiyemeje kuvugurura uburyo bwo kubona ubuvuzi binyuze mu ikoranabuhanga ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka