Umuhanzi The Bless yashyize hanze indirimbo ‘Aramurika’ yakoranye na Raster JB

Umuhanzi ukorera ubuhanzi bwe mu Karere ka Musanze, unakunzwe cyane cyane muri ako gace, yashyize hanze indirimbo yitwa “Aramurika” yakoranye n’umunya-Uganda Raster JB.

The Bless avuga ko yifuje gukorana n’umugabo w’umuhanga wo muri Uganda mu rwego rwo kwagura amarembo no kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Iyi ni gahunda natangiye kugira ngo ibihangano byanjye bitangire bimenywe na benshi nibura muri aka Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika. Iyi ni injyana buri wese mu mico itandukanye yakwiyumvamo”.

Iyi ndirimbo ngo ishingiye ku buryo abantu babona abandi cyane cyane abakobwa n’uburyo bagaragaza amarangamutima iyo babakunze.

Bagira bati “Hari igihe ubona umuntu ukamukunda ariko ukagira isoni zo kubimubwira cyangwa se hakabaho kwitinya, dutangira tugira tuti, nyamara uyu mwana nk’uyu kumubona bigakunda ni amahirwe namubonye mu maso ndakwama yasaga n’akazuba mubonye ku kibero sinagenda yasaga n’akanyange...”

The Bless
The Bless

The Bless avuga ko ari guteganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri iyi minsi ndetse agakora n’amashusho yazo gusa akaba avuga ko agishakisha ubushobozi kuko bihenze.

The Bless azwi mu ndirimbo nka Police woman, Umugisha, wampaye umwana, ikibazo n’izindi.

Reba video y’indirimbo ‘Aramurika’ ya The Bless afatanyije na Raster JB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thebless twaramubuze ariko ubwo yagarutse twavuga ngo courage muzadushakire uwo bita Frankaye

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka