Perezida Nyusi arishimira ko iterabwoba ryagabanutse muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, ku wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yavuze ko igihugu cye cyagabweho ibitero bike by’iterabwoba muri uyu mwaka ugereranyije na mbere yaho, akemeza ko ari nyuma y’aho u Rwanda n’ibindi bihugu bituranyi bafatanyije kurwanya inyeshyamba zimaze imyaka zihungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Perezida wa Mozambique, Philip Nyusi
Perezida wa Mozambique, Philip Nyusi

Ibyo yabitangaje ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho Perezida Nyusi yavuze ko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba byatumye abarikora batabwa muri yombi, aho abagera kuri 245 bakekwako iterabwoba bafashwe, hicwa abandi 200 barimo n’abayobozi babo 10.

N’ubwo hari ibitero bya hato na hato bigikorwa mu ngo z’abasivili, Perezida Nyusi yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, ko aho ibintu biri kugeza uyu munsi bishimishije.

Intara ya Cabo Delgado ikize kuri Gaz, ni yo yakomeje kwibasirwa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu kuva mu 2017, ibyo bitero bikaba bimaze guhitana abagera ku 3.340 na ho abarenga 800.000 bakurwa mu byabo.

Uretse Ingabo z’u Rwanda, kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo 3.100 zaturutse mu bindi bihugu birimo ibyo muri Africa y’Amajyepfo, hari kandi iz’u Burayi na Amerika zoherejwe muri Cabo Delgado, iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, kujya gutanga ubufasha bwo guhagarika ibikorwa by’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka