Igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 cyarazamutse mu Rwanda – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuva mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 cyazamutse kirenga abarwayi batanu (5) ku bantu ibihumbi 100.

Kuzamuka gutyo ngo ntabwo ari ibintu byiza kuko iyo bimeze gutyo biba birimo kuganisha mu cyiciro gikomeye cy’aho abantu baba bafite ubwandu bwinshi, ku buryo biba bisaba ko ingamba zongera gukazwa kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya.

Ubwo inzego za Leta zitandukanye zagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko mu minsi yashize icyorezo cyari kimaze kugenza macye, gusa ngo imibare y’ubwandu bushya yatangiye kwiyongera mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo.

Ati “Mu kwezi kwa 11 twari tugifite abantu 10, 15 no munsi yaho nk’abarwayi bashya bagaragayeho Covid-19, ariko ku babikurikiraniye neza hafi, mwabonye ko mu mpera z’ukwezi kwa 11, iki cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 12 imibare yahindutse. Nk’ejo twari twatangaje abarwayi bashya bagera kuri 50, imibare tutaherukaga, no mu bipimo rusange tukaba twongeye kurenga wa murongo w’abarwayi 5 ku bihumbi 100”.

Yakomeje agira ati “Iyo umuntu amaze kurenga uwo mubare w’abantu 5 bashya ku bantu ibihumbi 100, tuba twavuye mu cyiciro cy’ubwandu bucye cyane twagiye mu cyiciro cy’ubwandu busa nk’aho butangiye kwiyongera. Ikindi ni uko dukurikirana yego abanduye bashya, ariko tukanakurikiranira hafi uko mu bitaro bimeze, n’aho turimo kubona nko mu kigo cyacu cyo kwita ku barwayi cya Kanyinya, twari tumaze iminsi tugira umurwayi 1 cyangwa 2, ubu dufiteyo abarwayi 20, n’ubwo badafite ibimenyetso bikaze ariko ikigaragara ni uko umubare wabo wiyongereye ”.

Minisitiri Ngamije avuga ko hashingiwe kuri aya makuru ibintu bitameze neza nk’uko byari bimeze mu mezi y’Ukwakira ndetse n’Ugushyingo kuko hari icyahindutse, kuko abantu bagenda bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19, bagiye babasanga mu matsinda cyane cyane arimo abantu bakuru ariko bakiri bato, bagiye bitabira ibirori bitandukanye, yaba mu minsi mikuru, imyidagaduro itandukanye cyangwa abahuriye mu nama wenda zabereye mu byumba bito.

Ati “Ayo matsinda mato mato ni ho twagiye tubonamo abantu bafite ubwandu bwa Covid-19, harimo n’abaje kugaragaraho ubwandu bwa Omicron, muri rusange kuko twagiye dusuzuma mu ntara, ahantu henshi imibare ntabwo iri hejuru, iracyameze neza, ariko hari utwo dutsinda duto duto, tumaze iminsi tubonamo ukwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19. Ni na cyo cyatumye Guverinoma ifata izindi ngamba zinoze, kugira ngo turebe ukuntu twakwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo tutaza gusubira muri Guma mu rugo mu kwezi kwa mbere, nk’uko byagenze umwaka ushize”.

Minisitiri Ngamije avuga ko hari abatacyubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bigatuma ubwandu bwiyongera
Minisitiri Ngamije avuga ko hari abatacyubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bigatuma ubwandu bwiyongera

Mu gihe hitegurwa iminsi mikuru isoza umwaka abantu barasabwa kwitwararika bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19, kugira ngo birinde kuba basubira mu bihe nk’ibyo bigeze kujyamo igihe icyorezo cyari kimaze kugera ku mubare w’abantu benshi.

Ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abandura, ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 125, umubare munini cyane ugereranyije n’iyari imaze iminsi igaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka