Tanzania: Barasaba ko uwabyaye umwana utagejeje igihe ahabwa ikiruhuko cy’amezi atandatu

I Dar es Salaam muri Tanzania haherutse gutangizwa ubukangurambaga bwo gusaba Leta kongera iminsi y’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe.

Ubwo bukangurambaga busaba Guverinoma ya Tanzania ko ikiruhuko cyagera ku mezi atandatu (6), kugira ngo umubyeyi ashobore kwita ku buzima bw’umwana we. Abari muri ubwo bukangurambaga basaba ko ibyo byatangira mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2023.

Abana bavuka batujuje iminsi bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye
Abana bavuka batujuje iminsi bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye

Itegeko rigenga abakozi n’umurimo muri Tanzania rihari ubu, riteganya ko ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye ari iminsi 84 (ni ukuvuga hafi amezi atatu), ikaba iminsi 100 mu gihe umubyeyi yabyaye impanga. Gusa iryo tegeko rikomeza kuba ikibazo gikomeye mu gihe umubyeyi abyaye umwana utarageza igihe.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania ivuga ko mu bana bagera ku bihumbi 336 bavuka batarageza igihe cyo kuvuka buri mwaka, abasaga 11.500 bapfa kubera impamvu zitandukanye. Ikindi ngo Tanzania, iri mu bihugu bitanu bya mbere mu kugira umubare munini w’abana bapfa bakiri bato cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Patrobas Katambi, Minisitiri ushinzwe umurimo, urubyiruko n’ibibazo by’abamugaye mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, aherutse kuvuga ko ibibazo by’abana bavuka batarageza igihe bizwi, kandi hakwiye kubaho ibiganiro kugira ngo hagire igikorwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo.

Yagize ati “Iki kibazo nzakigeza mu buyobozi bukuru, sinibwira ko bizagorana kukibonera umuti, kubera ko ibibazo by’abana n’ababyeyi babyara abana batarageza igihe cyo kuvuka birazwi. Ku bw’ibyo rero nizeye ko no mu nteko ishinga amategeko icyo kibazo kizumvikana neza kandi ku buryo bworoshye, kuko abahura n’icyo kibazo cyane ni abagore”.

Ku ruhande rwa Doris Mollel uhagarariye umuryango witwa ‘Doris Mollell Foundation’ yavuze ko abana bavuka batarageza igihe, baba bakeneye kwitabwaho by’igihe kirekire, kandi bitabwaho na ba nyina.

Yagize ati “Kugira ngo aba bana bageze ku biro bikwiye ubundi umwana uvutse agejeje igihe, nibura ibiro bitatu n’igice (3.5 Kg), bifata igihe kirekire. Kuvugurura itegeko rirebana n’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye ni ngombwa cyane, kugira ngo hitabwe ku buzima bw’abana n’ababyeyi babo".

Umubyeyi umwe wari urwariye mu bitaro bya Muhimbili, witwa Cleopatra Mtei yavuze ko abana bavutse batarageza igihe bahura n’ibibazo bitandukanye, harimo kutagira amaraso ahagije, n’uruhu rwabo ngo ruba rutarakomera nk’iz’abandi bana, bityo rero bagakenera kwitabwaho by’umwihariko.

Yagize ati "Bisaba ko umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe aguma mu bitaro mu gihe nibura cy’ibyumweru bitanu, nyuma akaba yasubira mu rugo, ariko asabwa kujya agaruka kwa muganga nibura mu gihe cy’amezi atatu, kugira ngo ibiro by’umwana bizamuke, bigere nibura kuri 2.5 Kg, muri icyo gihe cyose, bamwe mu bagore baba baramaze kwirukanwa mu kazi, ni yo mpamvu mbona itegeko rigenga umurimo ryari rikwiye kuvugururwa " .

Matilda Ngarina, umuganga w’abagore ubimazemo imyaka isaga 20 ukorera ku bitaro bya Muhimbili, na we yavuze ko ari ngombwa cyane kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati "Ababyeyi batwite, nyuma bakabyara igihe kitageze, baba bafite ibibazo bitandukanye, bityo bagombye kwitabwaho byihariye, kuko baba bakeneye igihe cyo gukira, kuko kubyara umwana utarageza igihe bihungabanya umubyeyi mu buryo bw’imitekerereze, ibyo na byo bikaba bikwiye kwitabwaho".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka