
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko basanzwe bagira imyambaro itatu ariko nanone ko babikoze kubera ko amakipe menshi muri shampiyona ari kwambara ubururu cyane.
Yagize ati “Dusanzwe tugira imyambaro itatu, twajyaga tuzigira ntizitangazwe ariko icyo navuga ni uko muri shampiyona hasigaye hari amakipe menshi yambara amabara yacu niba ari ukuyakunda sinzi icyo baba bagamije, niba rero dufite As Kigali hakaba Gorilla n’izindi zambara ubururu ntituzi n’abandi bazadutungura tugasanga bazambaye. Byari byiza ko dutangira kumenyereza abafana bacu ko dufite umwambaro wa gatatu ngo na wo bawumenye.”

Ni umwambaro wiganjemo ibara ry’ivu rimanuyemo ibara ry’umuhondo ku mipira n’amakabutura. Nimero n’amazina na byo byandikishije ibara ry’umuhondo.
Ikipe ya Rayon Sports isanzwe yambara ubururu n’umweru umwaka ushize yakoresheje umwenda wa gatatu warimo ubururu n’umuhondo gusa bisanzwe bimenyerewe ko amakipe yagira umwambaro wa gatatu udafite aho uhuriye n’amabara isanzwe yambara.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
BANYAKUBAHWA