Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.

Igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli cyazamutse
Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse

Ngo bikomeje kugaragara ko ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kugenda bizamuka kuko nko kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka kugeza mu Kuboza 2021, ibiciro bigikomeje kuzamuka cyane ugereranyije na mbere yaho.

Urebye nko mu mezi abiri ashize ukagereranya n’ubu, bigaragara ko ku isoko mpuzamahanga ibiciro byazamutse cyane kuko nka Mazutu yazamutseho 14%, naho kuri Lisansi igiciro cyazamutseho 8%.

Si ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse gusa, kuko urebye n’aho icukurwa ndetse no mu bwikorezi bwabyo bwo mu mazi nabwo byarazamutse cyane, ukongeraho n’ubwishingizi bwabyo by’uko bitwarwa mu mazi nabwo mu mezi abiri ashize bwazamutse ku kigereranyo kiri hagati ya 14% na 76%, byose byerekana uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka ku isi hose.

Umuyobozi wa RURA Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko ibyo byose bigira ingaruka mu karere ndetse bikagera no mu gihugu.

Ati “Twari dusanganywe igiciro cya mazutu kiri ku mafaranga 1054 kuri litiro, hanyuma igiciro cya lisansi cyari amafaranga 1143 kuri litiro, ariko urebye izo ngaruka zose z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakomeje kuzamuka ku isoko mpuzamahanga. Ubwikorezi mu mazi, ubwishingizi bwabyo, byatumye igiciro hano iwacu na ho kizamuka, kiva ku mafaranga 1054 kuri mazutu, kigera ku 1221 kuri litiro, urumva kuri mazutu hiyongereyeho amafaranga 167, wajya kuri lisansi twari dufite igiciro kingana na 1143 kikaba cyazamutse kigera ku 1280, kiyongereyeho amafaranga 137 kuri litiro”.

Nk’uko bimaze kumenyerwa ko Leta hari uburyo itanga inyunganizi nk’uko yagiye ibikora na mbere, ngo mu rwego rwo korohereza abaturage bayo kugira ngo batagirwaho ingaruka cyane n’izamuka ry’ibiciro, n’ubu hari icyo yakoze nk’uko bisobanurwa na Dr. Nsabimana.

Ati “Leta yagize ibyo yigomwa cyane cyane amahoro y’ibyo bicuruzwa bikomoka kuri peteroli. Igiciro cya mazutu Leta yagize icyo yigomwa kiramanuka kijya ku 1140 kuri litiro. Kuri lisansi na ho Leta yagize ibyo yigomwa kiramanuka kigera ku 1125, ubwo ukoze ubusesenguzi, aho kugira ngo igiciro cya mazutu kizamukeho amafaranga 167, Leta yigomwe amafaranga hafi 81 kizamukaho hafi amafaranga 86 gusa, naho kuri lisansi Leta yigomwe amafaranga 55 kuri litiro, igiciro cya lisansi kizamukaho amafaranga 82 gusa kuri litiro”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 Leta yagiye yigomwa byinshi kugira ngo ifashe abaturage bayo gukomeza kwisuganya, bitewe n’uko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byagiye bigirwaho ingaruka zatewe n’icyorezo.

Ati “Icyo cyorezo kiracyahari, ni yo mpamvu na Leta imaze igihe ifasha cyane cyane ku bijyanye na peteroli kugira ngo igiciro ntikizamuke cyane, kuko iyo igiciro kizamutse kijya ku bintu byose hafi, ngira ngo murabizi izamuka ry’ibiciro, iyo bizamutse akenshi n’ibindi biciro bidafite aho bihuriye na peteroli na byo bihita bizamuka, ni yo mpamvu rero Leta yafashije ku mpamvu ebyiri, kugira ngo ibiciro ntibizamuke, ariko kugira ngo n’Abanyarwanda nibura batangire kuzanzamuka kubera ko na bo iki cyorezo cyabagizeho ingaruka ikomeye cyane”.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugera muri Nzeri 2021, Leta yigomwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 7 na miliyoni 870, hanyuma kuva mu kwezi kw’Ukwakira kugera tariki 15 z’Ukuboza 2021, Leta yongeye kwigomwa miliyari 3 na miliyoni 990 yose hamwe akaba miliyali 11 na miliyoni 870 Leta yigomwe kuva muri Gicurasi kugera tariki 15 Ukuboza 2021.

Biteganyijwe ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 19 Ukuboza 2021 kugera tariki 15 Gashyantare 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka