Abahanzi bahagarikiwe ibitaramo babyakiriye bate?

Bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bacurangaga ahantu hatandukanye baganiriye na Kigali Today nyuma y’aho hafashwe ingamba zo guhagarika ibitaramo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umubyinnyi akaba umuhanzi n’umuyobozi wa Iganze Gakondo, Niganze Lievin avuga ko icyemezo cyo guhagarika ibitaramo kibabaje gusa akavuga ko nta kundi byari kugenda kubera ko iki cyorezo cyagarukanye ubukana.

Yagize ati “twarababaye birumvikana gusa ntabwo twakwirengagiza ko iki cyorezo cyandura ku buryo bwihuse kandi cyica abantu”.

Umuhanzi akaba n’umucuranzi akanayobora Orchestre Imanzi, Papy avuga ko Leta ikwiye kubatekerezaho nk’abahanzi kuko umwuga wo gucuranga ni wo ubatunze ariko na we agasanga nta mahitamo bafite kubera iki cyorezo cya Covid 19.

Yagize ati “turi mu marira menshi kuko hano ni ho twakuraga agafaranga, baduhagaritse mu gihe iminsi mikuru yegereje yewe abana bazajya mu biruhuko vuba bongere no gutangira, Leta nk’umubyeyi ikwiye kugira uburyo bw’ingoboka yajya yibuka abacuranzi kuko nta kandi kazi bagira uretse gucuranga”.

Uwimana Jane ni umuririmbyi akaba azwi nk’umwamikazi wa Karaoke. Avuga ko ukurikije ibyishimo abajya mu bitaramo bagira bigoye ko bakwirinda agasaba ko habaho kwihangana hakarebwa aho iki cyorezo cyerekeza.

Yagize ati “Abakiriya bacu bakwiye kwihangana bagasenga iki cyorezo kikagabanya ubukana nta kundi byagenda, twizeye ko nitwirinda neza kizashira vuba tukongera tugatarama”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka