Abahanzi nyarwanda bemeza ko guhangana na Covid-19 ari urugamba rubareba

Abahanzi nyarwanda bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-1,9 baravuga ko ubwo icyorezo cyari kicyaduka byasabye ko buri wese ashyiramo uruhare rwe kugira ngo bafashe abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no Kwikingiza.

Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19
Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19

Abahanzi bavuga ko aho bagiye bagera bashishikarizaga abantu kwirinda Covid-19, abaturage bagiye babafatiraho urugero kimwe n’uko abagiye bakurikira indirimbo zitandukanye babashije kuzibonera ku mbuga nkoranyambaga, aho bumvaga ubutumwa bubasaba kwirinda Covid-19.

Mu kiganiro cya Mastercard Foundation ifatanyamo n’abahanzi kwirinda Covid-19 cyatambutse kuri KT Radio, umuhanzi Andy Bumuntu avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bahanzi bagiye bafatwa batakurikije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, byashoboraga gukoma mu nkokora gahunda zo gushishikariza abaturage kwirinda icyo cyorezo, ariko bitatumye ubutumwa butumvikana ku babikoze neza.

Agira ati “Twese twasabwaga kuba intangarugero tugatanga ubutumwa natwe tubasha kubahiriza ariko ababirenzeho baganiriye n’izengo zibishinzwe, ariko hari n’ababikoze neza kandi ubutumwa buratambuka ku buryo byari bihagije kumva abo beza kurusha ababyitwayemo nabi”.

Ku kijyanye no kuba hari ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranya ya Omicron, Andy Bumuntu avuga ko abantu bakwiye kwitwararika muri iki gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka bakarangiza umwaka neza no gutangira undi ibintu bidasubiye inyuma”.

Agira ati “Ni ugukomeza gukaza ingamba ku buryo ibintu bizamera neza abantu bagasubira hamwe dukumbuye, ni byo byarushaho kudufasha”.

Andy Bumuntu
Andy Bumuntu

Umuhanzi Peace Jolis ukunze kuririmba indirimbo zishimisha abana avuga ko muri Covid-19 indirimbo ze zatumye abana bumva ku buryo bworoshye akamaro ko gukaraba intoki, kuko ari bumwe mu buryo bukomeye bwafashije kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

Agira ati “Kwirinda ni ibintu buri wese akwiye kumva bitanamusabye kumva radio igihe cyose ukunda umuryango wawe ni byiza ko ubarinda, abantu bagerageze banafate urukingo rushimangira kuko ubu ntibyoroshye guhuriza abantu hamwe, ibintu tubigire ibyacu kuko kwirinda si ibya Leta”.

Ku kijyanye no kuba abahanzi bakora za video ugasanga batambaye udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ubwandu bwa Covid-19, Andy Bumuntu avuga ko abagaragaye barenze ku mabwiriza bagiye bakurikiranwa bakanabihanirwa n’inzego zibishinzwe.

Peace Jolis avuga ko kuri iyo ngingo abantu bakunze gukorana video bagombaga kuba bipimishije Covid-19, naho abagiye bafatwa ngo byaterwaga rimwe na rimwe n’imiterere y’igihangano ku buryo warenga ku mabwiriza kandi ababiguyemo bigishijwe impamvu icyorezo kigomba kwirindwa.

Peace Jolis
Peace Jolis

Abakunzi b’abahanzi Nyarwanda bagaragaza ko bafite inyota yo kwegerwa kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya Covid-19, abahanzi na bo bakizeza ko bashishikajwe no kubona intsinzi kuri icyo cyorezo ku buryo abantu babaho mu gihugu kitagira Covid-19, kandi birashoboka igihe abantu bakomeza guhana amakuru azira kudohoka ku kwirinda.

Reba ikiganiro cyose muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka