Amateka ya Ntamukunzi Théogène waririmbye ‘Intambara irasenya ntiyubaka’

Umuhanzi Ntamukunzi Théogène wamenyekanye cyane mu ndirimbo zishishikariza abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR) gutahuka ku mahoro, na we yabaye muri izo ngabo kuva mu 1990, zimaze gutsindwa zihungira muri Zaire (Congo Kinshasa), nyuma aza kwiyemeza kurambika intwaro hasi agaruka mu Rwanda yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi asezererwa muri 2007 ari kaporali.

Ntamukunzi Théogène
Ntamukunzi Théogène

Ntamukunzi yatangiye ubuhanzi kuva kera kuko yatangiye kuvuza iningiri afite imyaka itandatu mu 1970, ariko guhimba indirimbo nk’umuhanzi yabitangiye amaze kuba umusore.

Mu ndirimbo yahimbye bwa mbere harimo ‘Ingorane z’ifaranga’, n’iyitwa ‘Bararuha’ yabanje gucurangisha iningiri, mu 1989 ayishyira mu murya w’inanga, ariko abasha kuyitunganya neza muri 2000 kubera ko ishingiye ku gitekerezo kirekire yagombaga kwitondera, akanayishyira ahagaragara yizeye neza ko izahabwa agaciro nk’igihangano cye bwite.

Imwe mu ndirimbo zatumye Ntamukunzi Théogène yamamara cyane ni iyitwa ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ yahimbye mu 1998 nyuma yo kwitandukanya n’ingabo zatsinzwe (EX-FAR), ubundi akiyemeza gusaba bagenzi be gutahuka ku mahoro.

Muri iyo ndirimbo, Ntamukunzi yaragiraga ati: “Cyosi koroneri (colonel) ujirajira hirya no hino mu mashamba…watahutse ku mahoro…ko uwagutsinze ntaho yagiye…intambara irasenya ntiyubaka.”

Hagati aho ariko Ntamukunzi Théogène avuga ko muri iyo ndirimbo yavanyemo ijambo koroneli kuva muri 2017, amakuru adafite igihamya akavuga ko ngo yaba yarabitegetswe ariko Ntamukunzi arabihakana.

Ese yabitewe n’iki? Bikurikire muri iki kiganiro, aho avuga amateka ye kuva mu bwana kugeza abaye icyamamare:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta col ujirarajira .

Mahoro yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka