Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatatu ihuza Afurika na Turukiya

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatatu y’ubufatanye hagati ya Afurika na Turukiya iri kubera muri Istanbul Congress Center. Ikiganiro cya mbere cyibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri kuva Tariki 17-18 Ukuboza 2021.

Ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan.

Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu nyamukuru Turkey izafasha Afrika,ni ukuyigurisha Drones za gisirikare.Usanga isi ishyira imbere intambara.Ibihugu byose bikoresha Annual Budget ingana na 2 Trillions USD mu bijyanye n’igisirikare.Ayo mafaranga uyakoresheje ibindi,buri muntu wese utuye isi yakira.Ikindi isi yibagirwa,nuko Imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu.Ikongeraho ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izatwika intwaro zose zo ku isi ku munsi w’imperuka,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

matabaro yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka