Musanze: Abanyeshuri biyemeje kuba umusemburo w’impinduka zizira amacakubiri n’ingengabitekerezo
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri, bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bahakuye amasomo, atuma biyemeza kuba umusemburo w’impinduka zizira amacakubiri, n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ku rwibutso rwa Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, aba banyeshuri n’abarezi bo mu bigo by’amashuri yisumbuye n’abanza, basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa; hanagarukwa ku mwihariko w’aho uru rwibutso rwubatswe, aho mu 1994, iyo nzu yahoze ari iy’ubutabera, yahungishirijwemo Abatutsi, bizezwa kuharindirwa umutekano, ariko akaba atari ko byagenze, kuko interahamwe zabasanzemo tariki 15 Mata 1994, zikabicisha intwaro gakondo n’amasasu.
Ni amateka bamwe mu banyeshuri, bahamya ko yabakoze ku mutima, bahakura isomo ryo kutazigera baha umwanya uwababibamo urwango cyangwa ngo abacemo ibice.
Irakoze Eliza Grace, wiga muri Sonrise High School, yagize ati “Kuri uru rwibutso rwa Jenoside, twasobanuriwe byinshi ku mateka y’Igihugu n’uruhare urubyiruko rwagize mu kwica Abatutsi no gusenya ibyo Igihugu cyagezeho; ariko kandi twanasobanuriwe uburyo, hari urubyiruko rwaranzwe n’ubunyangamugayo, rukayihagarika, ubu igihugu kikaba gitekanye. Nahakuye isomo ry’uko ntagomba kwemerera umuntu wese, wanshora mu bikorwa bibi n’ibindi bidafitiye Igihugu akamaro”.
Ineza Raissa ati “Nafashe ingamba zo kujya mbwira bagenzi banjye amateka nyayo, mu gihe numvishe hari nk’abatayazi neza, nyabasobanurire nk’uko twayigishijwe ahangaha. Bizatuma tuba mu mahoro, tugire umutekano, Igihugu cyacu kigire iterambere rizira amacakubiri n’inzangano”.
Abanyeshuri n’abarezi bagera kuri 250 bahagarariye abandi mu bigo 32 by’amashuri, bibarizwa mu Murenge wa Cyuve, ni bo basuye urwibutso rwa Musanze, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigamijwe ni ukugira ngo bibonere ibimenyetso bifatika, banabwirwe amateka babyibonera n’amaso yabo, nk’uko Nizeyimana Alfred, umukozi w’Umurenge wa Cyuve, ushinzwe uburezi, abisobanura.
Yagize ati “Twashakaga kwereka abanyeshuri n’abarezi babo, ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari umugani, kandi ko hari ibimenyetso bigaragara muri uru rwibutso bifatika, abantu bareberaho uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Umusaruro uvamo ni uko bahinduka abavugizi, badufasha guhindura abagifite imyumvire yo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside, bagendeye ku mateka y’ukuri baba biyumviye, baniboneye ahangaha n’amaso yabo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Landouard Gahonzire, yagaragaje urugendo Igihugu cyanyuzemo n’intambwe kimaze gutera, nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Yakanguriye urubyiruko gukumira ikibi, aho cyaturuka hose, kandi bagakomera ku bumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Hari ibintu byinshi Igihugu kimaze kugeraho nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, aho inzego z’ubuyobozi zubakitse, ibikorwa remezo biteye imbere; ibyo byose bikaba igihamya cy’urugendo turimo rwo gukomeza kubaka ibyiza twifuriza Igihugu cyacu nk’u Rwanda. Dusaba aba banyeshuri kubigira intwaro cyangwa impamba, mu rugendo turimo rwo gukumira ikintu cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Mu kurushaho gushyigikira imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri n’abarezi banaremeye umuryango umwe utishoboye ndetse banatanga inkunga y’amafaranga, agomba kwifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga uru rwibutso.
Bunamiye imibiri isaga 800 y’inzirakarengane z’Abatutsi, ndetse banashyira indabo ku mva iruhukiye muri urwo rwibutso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|