
Ubuyobozi bw’ikipe ya Marine FC bwamaze kwandikira Intare FC buyimenyesha ko buyisubije myugariro wayo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, aho ashinjwa ubugambanyi ku mukino wa nyuma wa shampiyona yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Ibaruwa Marine FC yandikiye Intare FC, igira iti:
“Tubandikiye tugira ngo tubasubize umukinnyi wanyu mwari mwadutije ari we Hakizimana Félicien. Nyuma y’uko tutishimiye imyitwarire ye mu isoza rya Shampiyona, cyane cyane ku mukino wayo wa nyuma wahuje Marine FC na Kiyovu Sports bivugwa ko twanakinnye yaramaze kuyisinyira.”
“Imwe mu nkingi zikomeye ikipe yacu igenderaho ni ukwimana ikipe, we akaba yarabirenzeho akayigambanira. Twabamenyeshaga ko tutakimukeneye kubera ubwo bugambanyi yagaragaje ku mukino wavuzwe haruguru, byatuviriyemo no kuwutakaza, bityo rero tukaba tutakwihanganira imyitwarire mibi nk’iyo.”

National Football League
Ohereza igitekerezo
|