Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, amakipe atandukanye akomeje gutangira gahunda yo kwiyubaka yo gusinyisha abakinnyi n’abatoza, mu gihe abandi bari gutandukana n’amakipe yabo.

Mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu amakuru yizewe atugeraho ni uko yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis Christian amasezerano yo kuzayitoza umwaka umwe w’imikino.
Kugeza ubu Haringingo wamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu.
Aba batoza bose bazakorana na Haringingo Francis kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko batarasinya amasezerano ariko bamaze kumvikana, bakaba bose bazatangazwa ku mugaragaro nk’abatoza bashya ba Rayon Sports nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mujye mudufasha kumenya amakuru yo mwikipe yacu ariyo rayonsports fc
Murakoze mugire umugoroba mwiza
ni byiza cyane kugira umutoza mushya