Dore abashinzwe gucunga imari n’umutungo wa Leta

Buri mwaka Leta iteganya ingengo y’Imari ikayigenera amafaranga akoreshwa mu gihe cy’umwaka umwe w’ingengo y’imari, hakabamo akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe akifashishwa gushyira mu bikorwa, ibikorwa by’iterambere bitandukanye biba byaragennye gukorwa muri uwo mwaka.

Abashinzwe ingengo y'imari mu bigo bya Leta ni abayobozi bakuru
Abashinzwe ingengo y’imari mu bigo bya Leta ni abayobozi bakuru

Itegeko Nº 025/2026 ryo ku wa 30 Kamena 2026 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, ritanga ububasha bwo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta (Chief Budget Manager) bushingira ku mategeko rusange agenga imari ya Leta.

Ingingo ya 6 yaryo isobanura Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari (Chief Budget Manager) ku nzego zitandukanye, yakomeje gukurikizwa no mu mategeko y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027.

Muri buri rwego cyangwa ikigo cya Leta, uwo muyobozi aba ari umwe mu bayobozi bakuru, kuko nko muri za Minisiteri, Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary) ari we uba ufite izo nshingano.

Mu biro bya Perezida wa Repubulika, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ubutegetsi., ni we ushinzwe cyangwa ufite inshingano zo gucunga no gukurikirana umutungo n’imari bya Leta.

Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary), mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ni we ufite inshingano yemererwa n’itegeko zo gucunga no gukurikirana umutungo n’imari bya Leta.

Muri Sena, itegeko riha ubwo bubasha Umunyamabanga Mukuru, kimwe no mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bikorwa n’umuyobozi wo kuri urwo rwego.

Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, ni we ufite izo nshingano, hamwe no mu Bushinjacyaha Bukuru.

Umuyobozi ushinzwe gucunga no gukurikirana umutungo n’imari bya Leta mu biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni Umwanditsi Mukuru.

Mu rwego cyangwa Ikigo cya Leta, umutungo n’imari bya Leta bicungwa n’Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer/Director General), cyeretse iyo hari itegeko ryihariye rigena undi.

Mu Ntara, Umujyi wa Kigali, n’Akarere, bikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa naho mu zindi nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, zigakorwa n’Umuyobozi ubifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 6 ni yo igena abayobozi bakuru baba bafite inshingano zo gucunga imari n’umutungo bya Leta (Chief Budget Managers) mu nzego zitandukanye, bakaba ari na bo babazwa ikoreshwa ry’ingengo y’imari n’umutungo wa Leta mu nzego bayobora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka