Abakuru b’Ibihugu bya EAC biyemeje gushaka igisubizo cyihuse ku mutekano muri RDC

Inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yigaga ku bibazo by’umutekano, yemeje umwanzuro wo kohereza ingabo zihuriweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we muyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Félix Tshisekedi wa RDC, mu gihe Samia Suluhu wa Tanzania yahagarariwe.

Mu itangazo ry’ibyemezo byafatiwe muri iyo nama, Abakuru b’ibihugu bya EAC biyemeje gutanga umusanzu mu bwiyunge n’amahoro arambye ndetse ko bashishikajwe no gushakira hamwe igisubizo cyihuse kandi kirambye ku makimbirane akomeje kurangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Ntara ya Ituri. Bagaragaje kandi ko inzira y’amahoro ari bwo buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane.

Abakuru b’ibihugu bemeje bimwe mu byavuye mu nama yahuje Abagaba b’Ingabo baturutse mu bihugu birindwi (7) bigize EAC, ikomeje guteranira i Nairobi muri Kenya, aho igamije kwiga no gushyiraho gahunda n’ibikorwa by’ingabo zihuriweho zo gutabarana muri uyu muryango.

Aba bakuru b’ibihugu basobanuye ko ingabo z’akarere ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo za DRC zigomba gushaka uburyo bwo guhosha no kubungabunga amahoro muri DRC, ndetse bemeza ko Ingabo z’Akarere na zo zigomba kuzagira uruhare zigafatanya mu bikorwa byo kwambura imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe.

Izi ngabo z’Akarere zizashyirwaho nk’iz’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba hakurikijwe amasezerano ya EAC y’amahoro n’umutekano mu ngingo ya 124 yerekeye amahoro n’umutekano mu Karere ndetse n’ingingo ya 125 yerekeye ubufatanye mu kurinda umutekano.

Muri iyi nama kandi, Abakuru b’Ibihugu bategetse ko ibikorwa byo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri RDC bigomba guhita bitangira, harimo no kuva mu bice byari byarigaruriwe n’umutwe wa M23.

Aba bayobozi basabye ko ibi kugira ngo bikorwe, impande zirebwa n’iki kibazo zigomba gushyiramo imbaraga mu guha abaturage ba DRC umutekano mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu.

Abakuru b’ibihugu na bo bongeye gushimangira ko imvugo zose zuzuye urwango kanddi zibiba amacakubiri, iterabwoba rya Jenoside n’izindi mvugo za politiki zizamura umwuka mubi mu baturage na zo zigomba guhagarara kandi bikagirwamo uruhare n’impande zose, kandi ko abaturage ba DRC bagomba gushishikarizwa kunga ubumwe no gukorera hamwe mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Muri iyi nama, Abakuru b’ibihugu bya EAC, bongeye gushimangira imikoranire ishingiye ku kubakira ku kwizerana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega bashakir’umuti w’ikibazo kirambye hibukwa y’amasezerano yaberaga muri Kenya 23/March ari nayo bashingiraho barwana,kuko bumva ko baterey’agati muryinyo.

Kuko njye numva ko igihe hatarubahirizwa ariya masezerano yabereye hariya navuze haruguru nababwir’iki bazikomereze bagere I goma,byongeye njye nti;courage M23 cout de chapon.

Munyampeta yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka