Nyamagabe: Babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FLN

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi.

Itangazo Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara, rivuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe ahagana ku saa munani z’amanywa ubwo iyi modoka yerekezaga mu Karere ka Rusizi.

Rikomeza rigira riti: “Aba bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu. Bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme no ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).”

Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba yahise itabara, ndetse ko ababigizemo uruhare barimo gushakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane kandi n’ibyagaciro kuba Police y’igihugu yatabariye igihe. Abaturage bagomba gutuza bagashyira umutima hamwe kuko u Rwanda rufite umutekano, dushyize hamwe tukajya dutangira amakuru kugihe kuko umutekano wa bagenzi bacu natwe ubwacu n’ingenzi. Twihanganisha abo babuze ababo, kandi ubutabera buratangwa kubakoze ibyaba.

Fidella yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka