
Nyuma y’aho shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’umwaka wa 2021/2022 isojwe, ubu haraza gukurikiraho imikino isoza igikombe cy’Amahoro yari yahinduriwe amatariki, ndetse n’umukino wa ½ w’icyiciro cya kabiri utarabereye igihe kubera ibirego byatanzwe n’ikipe ya Muhanga ndetse na Rwamagana.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro, washyizwe ku wa Mbere tariki 27/06 ukazahuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports, mu gihe umukino wa nyuma (Final) uzaba ku wa Kabiri tariki 28/06, ukazahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali.
Mu gikombe cy’Amahoro kandi hazaba imikino ya nyuma mu bagore, aho umwanya wa gatatu uzaba tariki 27/06, naho umukino wa nyuma ukazaba tariki 28/06. Iyi mikino yose y’igikombe cy’Amahoro ku bagabo n’abagore izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu mukino wa ½ w’icyiciro cya kabiri utarabereye igihe, ikipe ya Rwamagana nyuma yo gutsinda ikirego cyari cyatanzwe muri FERWAFA, iyi kipe ya Rwamagana City izakina na Interforce mu mukino ubanza tariki 22/06, naho umukino wo kwishyura ukazaba tariki 26/06.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|